Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kidashobora gusubira muri Jenoside
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kidashobora gusubira muri Jenoside, kubera ko mu myaka 27 ishize hubatswe politiki iteza imbere abaturage bose nta vangura.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na televiziyo y’AbanyaQatar Al Jazeera.
Muri iki kiganiro cy’iminota ibarirwa muri 20 cyabereye mu ngoro y’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere, imibanire y’u Rwanda n’amahanga n’ibindi.
Agaruka ku ntambwe imaze guterwa n’ingamba zakoreshejwe mu kubaka u Rwanda rushya, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize igihugu cyubatse politiki n’imiyoborere itanga icyizere cyo kugera aheza cyifuza, kandi ko nta mpungenge z’uko amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ashobora kwisubiramo.
Yagize ati “Haracyari byinshi byo gukora ngo tugere aho twifuza. Nta banga ridasanzwe twakoresheje usibye kuba abantu bakemura ibibazo duhura nabyo kandi bikagirwamo uruhare na buri wese, yaba abaturage n’abayobozi. Ibyagezweho birivugira. Ntabwo dukora ngo tugere kuri ibyo, dufite indi ntego kandi mu buryo burambye. Icya mbere abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza ndetse ni uburyo bwo guhindura imyumvire.”
Umunyamakuru Ali ALDAFIRI yanabajije Umukuru w’igihugu icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, maze Perezida Kagame abitera utwatsi.
Ati “Opozisiyo irahari! Opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho.“
Muri iki kiganiro kandi umukuru w’igihugu yasubije ibibazo ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika ndetse no muri Mozambique, aho zimaze hafi amezi 5 zitangiye kwirukana ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado