Perezida Kagame yavuze ko Politike nyakuri itangirira imbere mu gihugu, atari kuzana imico y’ahandi

  • admin
  • 28/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko abantu bibeshya kuri demokarasi n’ibindi, bakumva ko uko bikoreshwa mu bindi bihugu ari na ko byakoreshwa ku mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu yemeza ko ubusanzwe politike nyakuri itangirira imbere mu gihugu, kandi kugira iterambere bitavuze kuzana imico y’ahandi.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 6 ihuza u Buyapani n’ibihugu bya Afurika yiga ku iterambere ry’uyu mugabane izwi nka ‘Tokyo International Conference on African Development (TICAD)’.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze ari kumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo, umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yavuze ko abantu bakunze kwibeshya kuri demokarasi.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Usanga habaho kwibeshya ko muri demokarasi, uko yanditswe mu bindi bihugu, ari na ko igomba gukoreshwa muri Afurika, burya politike nziza itangirira mu rugo, kugira iterambere kandi ntibivuze ko uzana imico yose y’ahandi, ahubwo biraza bikunganira ibyo usanganwe.”

Perezida Kagame avuga ku Rwanda, yagize ati “Twe twatangiriye ku byacu noneho tubihuza n’ibyo twize ahandi bijyanye n’ibyo twe dufite kandi bijyanye n’uko tubayeho.”

Muri iyi nama kandi u Buyapani bwavuze ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umwanya uhoraho mu muryango w’Abibumbye.

Ibihugu bya Afurika byakunze kuvuga ko uyu mugabane wahejejwe inyuma, kuba utagira igihugu kiwuhagarariye mu kugira umwanya uhoraho muri Loni.

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani shinzo abe ari imbere ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’abandi bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama barenga 30, yagize ati “Afurika ntifite umwanya uhoraho muri Loni, igomba kuba iwufite bitarenze umwaka wa 2023.”

Minisitiri Abe kandi yavuze ko u Buyapani bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 30 z’amadorali ku mugabane wa Afurika, azakoreshwa mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, akazifashishwa mu kongera amashanyarazi n’ingendo.

Iyi nama yatangiye ku wa gatandatu, ikaba irangira kuri iki cyumweru, ni ubwa mbere iyi nama kandi ibereye muri Afurika kuva yatangira mu 1993 ikaba ibaye ku nshuro ya gatandatu kandi ikaba idasanzwe kuko iyo mu 2013 yafashe umwanzuro ko yajya iba buri myaka itatu kandi ntibere mu gihugu kimwe.


Umukuru w’Igihugu yemeza ko ubusanzwe politike nyakuri itangirira imbere mu gihugu, kandi kugira iterambere bitavuze kuzana imico y’ahandi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/08/2016
  • Hashize 8 years