Perezida Kagame yavuze ko nta mwanya u Rwanda rufite wo kurwaniramo [ REBA AMAFO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Umwanditsi w’umuhanga akaba n’umujyanama w’abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye Dr. Prem Jagyasi, ni we wavuze ko igihe umuntu yamaze kwisobanukirwa aba atakiri imbata yo kwigereranya n’abandi, iyo kutanyurwa n’uwo ari we cyangwa indi myumvire imubuza gutera imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje uburyo kuba u Rwanda rufite ubuso buto ndetse ba nyirarwo bakaba barusobanukiwe byatumye bafata ingamba zidasanzwe by’umwihariko mu bijyane no kurinda inkike zarwo.

impuguke mu bumenyi bw’Isi zivuga ko ubuso bw’u Rwanda bungana n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubukubye inshuro 89. Mu gihe icyo gihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 2,344,858, u Rwanda rufite kilometero kare 26,338, zingana na 1.20% by’ubuso bwa RDC.

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda ari agahugu gato mu buso, bituma amahame yarwo yubatse ku buryo rurindwa intambara ziruberamo imbere.

Mu Kiganiro yagejeje ku bagize Guverinoma n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana na Eng. Patricie Uwase, Perezida Kagame yagize ati: “ [… ] aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga, ntabwo dutuma ugera hano kuko turi agahugu gato. Nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo, tuzarwanira aho intambara yaturutse bo bafite umwanya wo kurwaniramo.”

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano bireba u Rwanda ndetse n’ububanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere.

Perezida Kagame, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi uri mu nzira zo kuzahuka mu gihe cya vuba nyuma y’imyaka 7 umaze ujemo agatotsi, ndetse avuga no ku mubano w’u Rwanda na Uganda na wo ukomeje kugenda uzahuka nyuma y’ubwumvikane bwabaye ku gukemura ibibazo byari bikiri inzitizi.

Yakomoje kandi ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ibyo muri icyo Gihugu ari birebire bizasaba undi munsi wo kugira icyo abivugaho.

Muri bike yatangaje, Perezida Kagame yavuze ko umwanzi w’u Rwanda umaze muri icyo gihugu imyaka irenga 25 (FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro igenda ivuka) akurikiranirwa hafi nubwo ingamba zafashwe n’Umuryango Mpuzamahanga bivugwa ko ari ugukemura icyo kibazo bisa nk’aho zakomeje kukirera kigakomeza gukura ‘ari na byo bishobora kuba bikirimo gutanga akazi ku boherejwe mu guhangana na cyo.’

Perezida Kagame ati: “Ntabwo ushobora kumva na rimwe uko ikibazo gishobora kumara myaka 25 kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadolari ariko kigakomeza ari ikibazo kiri ahongaho, ubwo urumva ko hagomba kuba hari ikindi kibazo. Simfite uko nabisobanura ni yo mpamvu numva ntashaka kubitindaho cyane ariko icyo nari bugarukeho ni ukuvuga ngo ibyo byose,… nk’u Rwanda duhora twiteguye guhangana na byo. Ibyo nta kibazo ntibitubuza gutera imbere…”

Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda ruhora rwiteguye guhangana n’ibyarwendereza, nta n’umwe rwifuriza kuba yajya mu ntambara cyangwa ngo agire amahoro make, gusa yongeraho ati: “[…] ariko utwifurije intambara na yo turayirwana ibyo nta kibazo. Nta kibazo rwose dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye haba hano, haba n’ahandi.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bufatanye u Rwanda rwagiranye n’ibihugu byo mu Karere mu rwego rwo kugarura amahoro no kuyabungabunga, ashimangira ko rutazatezuka gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka amahoro arambye by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Mu bihugu yavuzeho harimo Repubulika ya Santarafurika yoherejwemo ingabo z’uburyo bubiri, izoherejwe n’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ndetse n’izoherejwe gukemura ibibazo by’umutekano muke ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iya Santarafurika.

Yagarutse kandi ku ngabo zoherejwe muri Mozambique na zo zikomeje gutanga umusanzu mu kurandura burundu ibyihebe bigendera ku mahame ya Kiyisilamu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years