Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida atari akazi usaba ngo ugahabwe
- 10/07/2020
- Hashize 4 years
Perezida Paul Kagame yavuze ko atigeze ajya mu nzira yo kubohora igihugu atekereza ko azaba perezida, ahubwo ibyagiye biba muri urwo rugendo nibyo byamushyize mu nshingano afite uyu munsi.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko, cyagarukaga ku rugendo rw’imyaka 26 ishize u Rwanda rubohowe.
Ubwo yasubizaga ku bijyanye n’uburemere bw’inshingano zo kuba umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko mbere na mbere yiyemeza kwifatanya n’abandi mu rugendo rwo kubohora u Rwanda, atatekereza ibyo kuba Perezida.
Yaagize ati “Ntabwo nigeze njya muri iyi nzira numva ko nzaba Perezida cyangwa ko ari byo mparanira, ntabwo byigeze biba rwose. No mu gihe njya kuba Perezida na mbere yaho gato ntabwo ari ikintu nigeze mvuga ngo ngiye kugira ntya kugira ngo nshobore kuba Perezida. Njye nakoraga ibyo nasabwaga muri uwo mwanya.”
“Twari ku rugamba n’abandi benshi, nari mfite umwanya wanjye ntangiramo umusanzu nk’umuntu, ibyo byose bigenda biba, uko igihe kigenda gihita ubwabyo akaba aribyo bishyira umuntu mu mwanya runaka cyangwa mu nshingano aba afite.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida atari akazi usaba ngo ugahabwe, nk’uko mu yindi mirimo bigenda.
Ati “Nta hantu ubisaba, ntabwo ari akazi nkuko usaba akazi ukandika ibaruwa ukavuga uti nize ibi, nazobereye muri ibi, nanditse aha. Nta kazi njye nasabye ko kuba Perezida.”
Icyakora Perezida Kagame yavuze ko iyo umaze guhabwa izo nshingano zo kuba umukuru w’igihugu, ugomba kugira uko ugenda haba mu myifatire no gukemura ibibazo abagutoye bafite.
Ati “Niba ari igihugu, umutekano, imibereho, uko bakwiriye kuba babaho, ubukungu, iterambere ibyo byose akenshi bigaruka ku muntu witwa umuyobozi, ari we Perezida, ndetse n’uwaburaye akabaza ati ’ariko Perezida yari arihe he, kuki naburaye?’ Ni inshingano ya Perezida kugira ngo hatagira uburara cyangwa hatagira uhutara.”
Yavuze ko iyo uri Perezida ugomba gukora kugira ngo haboneke inzira igaragara ituma abantu bava mu bukene, bagira umutekano n’ibindi.
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko n’abandi muri rusange, kumva ko mu mwanya wose barimo bashobora gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Kubera imiterere yo kuba Perezida, Kagame yavuze ko bidashoboka ko buri wese amuba, ariko ko mu mwanya buri umwe arimo ashobora kubaka igihugu.
Ati “Akumva ko n’iyo ataba Perezida ashobora kuba ikindi kintu. Niba ubaye Minisitiri, Guverineri niba ubaye Meya, niba ubaye umwarimu [ aho hose haba hari inshingano igera kuri urwo rwego ifite icyo isaba uwo muntu.
- Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida atari akazi usaba ngo ugahabwe, nk’uko mu yindi mirimo bigenda.
MUHABURA.RW Amakuru Nyayo