Perezida Kagame yavuze ko inyeshyamba za M23 zihanganye na Leta ya RDC ari Abanyekongo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rutigeze rugira ikibazo cyo kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yarahisemo gutabarwa n’Ingabo zihuriweho z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba  zitarimo iz’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba za M23.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwaba rugize amahirwe ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu cy’abaturanyi biramutse bikemutse rutahatakarije ikiguzi kiremereye cy’ubusobozi busabwa mu gihe cy’ubutabazi, ati: “Kuki twajya guhendwa n’ibintu kandi hari utubwira ko yabidukorera?”

 

Perezida Kagame yagarutse ku buryo ibibazo by’umutekano muke muri RDC byagize ingaruka ku mubano ifitanye n’u Rwanda. RDC yahisemo guhuza imbaraga n’inyeshyamba za FDLR mu guhangana na M23, guhiga abaturage b’Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame abajijwe ku cyo atekereza ku kuba Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi yaranze ko Ingabo z’u Rwanda zaba mu zigize izihuriweho na EAC, yagize ati: “Niba uruhande rurebwa n’ikibazo rwa RDC ruvuga ko rufite ikibazo kuba u Rwanda rwajya muri izo ngabo, nta kibazo mbifiteho, ntawe twinginga ngo tujye muri izo ngabo. Ariko na none biravuga ngo uzajyayo wese, yaba akunzwe cyangwa yaratumiwe ngo ajye muri izo ngabo za EAC hatarimo u Rwanda, kandi jye nta kibazo mbifiteho, agomba gukemura ibibazo nagarutseho.”

Aha yavugaga ko mu gukemura ibibazo by’inyeshyamba za M23, hagomba kurebwa no ku yindi mitwe y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bwa RDC, nk’uwa FDLR n’indi mitwe idahwema kugaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Izo ngabo ntabwo tuzaba tuzirimo, kandi navuze ko nta kibazo ibyo mbifiteho. Perezida wa Congo  abivugaho nk’aho ari intsinzi yegugakanye. Oya! Intsinzi izaboneka igihe uzaba wakemuye ibibazo by’intambara cyangwa ibyo bibazo bya politiki. U Rwanda ntabwo rwabisabye, nta n’ubwo rwigeze rujurira. Ariko hano hari ikintu cy’ingenzi, nimudakemura ibibazo biteje inkeke umutekano w’u Rwanda muzaba mufite ibibazo mu biganza byanyu.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimangira ko ibibazo biri muri RDC bikeneye ibisubizo bya Politiki aho kuba intambara, anongera gushimangira ko icyo gihugu kidakwiye kuba gishyira imbaraga gushyira ibibabo byacyo ku bandi.

Ati: “Kuri bo ikibazo cyose cya Congo kiva ku bandi. Nibatagera igihe cyo gufata ibibazo byabo mu biganza byabo bakabishakira ibisubizo, tuzahora muri ibi bibazo twisangamo. Kubera iki u Rwanda rwari rukeneye kwivanga mu bibazo bya Congo mu gihe turimo kubaka amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi duhereye hasi? Ni gute ibintu byahise bihinduka nko guhumbya? Ntekereza ko Abanyekongo bafite byinshi byo gusobanura, ntabwo ari njye nta n’ubwo ari n’u Rwanda.”

Imyanzuro itanga ibisubizo igenda ihindagurika

Perezida Kagame kandi yanavuze ku buryo Aabkuru b’ibihugu bigize EAC bahuye isnhuro eshatu zose batanga umurongo ibibazo bya RDC bikwiye gukemukamo, ariko imyanzuro yafatiwemo ikaba amasigaracyicaro.

Yakomeje asobanura ko Ingabo zihuriweho muri EAC zanzuwe mu nama ya gatatu yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, ariko ngo igiteye inkeke ni uko imyanzuro irushaho kugenda ihinduka.

Ati: “Ibintu bikomeza guhinduka na nyuma y’inama, n’igihe hari ibyo twemeranyijweho mu nama. Twagiranye inama eshatu, imwe narayitabiriye, indi sinabashije kuyitabira ariko nkaba nari mpagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ntekereza ko icyo gihe bari bageze ku nzira nziza yo guhangana n’ikibazo.

Ibyo byari ugusaba imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano, icya kabiri hagakurikiraho ibiganiro bya Politiki i Nairobi, no guharanira ko ikibazo cya FDLR gikemuka burundu. Ibyo twabiganiriye mu nama ya mbere hanyuma biza kwemezwa mu nama ya kabiri.

Ariko hagati y’inama ya mbere n’iya kabiri, ibyo twari twemeranyijwe mu nama byatangiye guhinduka, Guverinoma ya DR itangira kuvuga iti: Ntabwo tuzavugana na M23 kuko ni ibyihebe. Ako kanya ibyihebe byaravutse, maze ibyo biba nk’urwitwazo rrwo kudakomeza ibiganiro bya Politiki.

Niba ari ibyihebe, ni ugute ubarwanya hanyuma ugaca ruhinganyuma ukajya kurenganya itsinda ry’ubwoko runaka rifitanye isano n’ibyo byihebe? Ese ushobora kwita ubwoko bwose umutwe w’iterabwoba? Ubwo ni ubusazi, ntushobora kubikora.

Mu nama ya gatatu, ni bwo  hashyizweho ingabo zagombaga kujya muri RDC mu guharanira guhagarika intambara hagatangira ibiganiro bya Politiki, kuko bigoranye ko wakomeza kurwana ngo uzabone igisubizo cya Politiki cyangwa icy’imiyoborere.

Perezida Kagame yavuze ko inyeshyamba za M23 zihanganye na Leta ya RDC ari Abanyekongo, ariko ngo aho ikibazo gikomerera cyane ni uko umutwe wiswe ibyihebe witiriwe Abanyekongo bose bavuga Ikinyarwanda kubera impamvu  u Rwanda na Congo bidafitemo uruhare.

Perezida Kagame yavuze ko inyeshyamba za M23 zifite aho zihuriye n’abandi Banyekongo barimo kwicwa no kurenganywa bahorwa kuba bafitanye isano y’ururimi n’umuco n’Abanyarwanda. Yavuze ko ikibazo kiri mu gihugu kigaragaza akarengane kimbitse gakorerwa Abanyekongo bafite ubwenegihugu bwa RDC bitwa Abanyarwanda nubwo icyo “bafite cy’u Rwanda ari ururimi n’umuco.”

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/07/2022
  • Hashize 2 years