Perezida Kagame yavuze ko intego atari ugutegura gusa abavuzi ba kabuhariwe
- 25/01/2019
- Hashize 6 years
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Umukuru w’igihugu yabwiye abafatanyabikorwa barimo Partners in Health, abayobozi ba kaminuza n’abanyeshuri, ko kugira abavuzi ba kabuhariwe atari yo ntego nyamukuru n’ubwo ari wo musingi.
Ahubwo icy’ingenzi ngo ni uguharanira ko ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa mu kugeza ubuvuzi bwiza ku muturage.
Avuga ku kamaro nyiri izina ka University of Global Health Equity (UGHE), yafunguye ku mugaragaro, Perezida Kagame Paul yabwiye abayifiteho uruhare bose ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bagezwaho ubuvuzi n’ubuzima bwiza kuko iyi kaminuza ari irindi shoramari ryo mu rwego rwo hejuru haba ku Rwanda no mu karere.
Perezida Kagame yagarutse by’umwihariko ku izina rya kaminuza ubwaryo, avuga ko ryibutsa ko intego yayo igomba gushyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko intego atari ugutegura gusa abavuzi ba kabuhariwe n’ubwo ari wo musingi. Intego ni ukwigisha mbere ya byose abanyeshuri ko bagomba gushyira umuturage mbere ya byose kuko ibitaro bitavura indwara ahubwo bivura abantu, buri wese mu rwego arimo.
Perezida Kagame yageze mu karere ka Burera nyuma y’amasaha make avuye i Davos mu Busuwisi, mu rundi ruzinduko rw’akazi kuko yageze i Kigali saa mbili za mugitondo, agahita akomereza mu majyaruguru y’u Rwanda.
Yavuze ko nta cyari kumubuza kujyayo kuko igikorwa cyahabereye ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu kubera akazi iriya kaminuza irimo gukora kandi izanakomeza gukora, ari yo mpamvu yafashe n’umwanya wo gushimira ababigizemo uruhare bose.
- Umukuru w’igihugu yabwiye abafatanyabikorwa barimo Partners in Health, abayobozi ba kaminuza n’abanyeshuri, ko kugira abavuzi ba kabuhariwe atari yo ntego nyamukuru n’ubwo ari wo musingi.
Iyi kaminuza yubatse mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, ni kaminuza mpuzamahanga, ariko izakenerwa by’umwihariko ku mugabane wa Africa kuko ari wo wugarijwe n’indwara ku gipimo cya 24%, mu gihe abatanga serivisi z’ubuvuzi bangana na 3% gusa.
Umuyobozi wa Partner in Health ku rwego mpuzamahanga, bwana Gary Gottlieb, akaba no mu bayobozi bakuru ba University of Global Health Equity (UGHE), yavuze ko imisozi myiza ya Burera ifite ubutaka bwera, uyu munsi yahindutse ikimenyetso cy’ubumenyi ntagereranywa…ahantu mu binyejana biri imbere hazajya havamo abakiri bato bazaba abayobozi, abahanga n’abavuzi ku rwego rw’isi, bafite intego yo kugeza abantu ku buzima bwiza.
Yagize ati “Ni abantu bazakoresha imbaraga z’ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu kugeza ku batuye isi ku buzima bwiza kandi kuri bose, bityo ubutabera n’imibereho y’abatuye isi birusheho kubabera byiza, nk’uko n’izina rya kaminuza ubwaryo ribivuga.”
Mu ikoranabuhanga rya video Conference, aho ari iwabo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Umugore wa Bill Gates, Melinda Gates, yashimye cyane Perezida Kagame avuga ko ubuyobozi bwe ari intangarugero mu gushyigikira uburezi.
Umuryango wa Bill na Melinda Gates, ni umwe mu bafatanyabikorwa n’umuterankunga w’ingenzi wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo kubaka iriya kaminuza ifite intego yo kugeza ubuzima buzira umuze kuri bose.
UGHE, ni kaminuza yakira abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu, by’umwihariko mu Rda ikazajya yakira n’abakomoka mu miryango itishoboye bazajya bafashwa na kaminuza ubwayo.
Yatangiye kubakwa muri 2015, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri 24 bo mu Rwanda no hanze.
Madamu Binagwaho Agnes wigeze kuba Minisitiri w’ubuzima, ni umuyobozi wungirije w’iriya kaminuza, itanga amasomo ku bihumbi 53 by’amadorari ya Amerika ku mwaka ku biyishyurira, ni ukuvuga ahwanye na miliyoni zisaga 47 z’amanyarwanda.
Abafashwa na kaminuza ubwayo bazajya batangirwa ibihumbi 49 USD, bo bitangire ibihumbi bine.
Mu nyubako z’iyo kaminuza harimo icyumba cy’inama bitiriye umukuru w’igihugu (Kagame Conference Room). Ikirango rusange cya kaminuza kigaragaraho intare y’umugara iri mu ibara ry’umweru n’umutuku.
MUHABURA.RW