Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite kuri RDC ari ugufasha FDLR

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Ibikangisho n’iterabwoba hari abo bigeraho bagahondobera, ariko si ko bimeze ku Banyarwanda biyemeje gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barokore Igihugu, baharanira uburenganzira bwabo bwo kubura aho bita iwabo kandi hahari.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda batagitinya gupfa kuko nta wabahaye uburenganzira bwo kubaho nk’impano, bityo ko uzahirahira yendereza u Rwanda bitazamugwa amahoro. 

Yabigarutseho nyuma yo kunenga amahanga arebera umutwe w’iterabwoba wa FDLR urerwa inkunga na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugatumwa kurenganya Abanyekongo wizezwa kuzafashwa gutera u Rwanda. 

Perezida Kagame yanenze kandi amahanga amaze imyaka irenga 30 abeshya Leta ya Congo ko bayizanira ibisubizo kandi ibyo bashaka ari inyungu zabo bwite bakura mu kibazo bavuga ko baje gukemura. 

Ati: “… Ntabwo bashaka gukemura ikibazo ku buryo bakirandura mu mizi ngo bahe ubutabera abari muri icyo kibazo, cyangwa se babaze utera ibyo bibazo ngo abisubize. 

Imyaka ibaye ingahe hari izi Nterahamwe, FDLR?… Ariko icyo kibazo kimaze imyaka 30. Kuba kimaze imyaka 30 bivuze iki rero? Bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, ariko inyuma y’aho bashaka kugira ngo ahubwo gihore kiriho kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu nk’abo ababwira ko gushyira imbere inyungu zabo aho uburenganzira bw’abandi butubahirizwa badashobora kuzibona. 

Yagaragaje ko iyo u Rwanda ruzanye ikibazo cya FDLR ibangamiye umutekano warwo n’Akarere, hatangira gushakishwa ibisobanuro bidafututse. 

Kimwe muri byo ni uko bamwe bavuga ko Interahamwe zari zaratashye hanyuma u Rwanda rukazigarura mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo rubone uko rusahura ubukungu bw’icyo gihugu. 

Perezida ati: “Ariko ubukungu bwa Congo njye ntwara kuki utabukoresha wowe nyirabwo, ko mbona abantu bawe bakennye nk’abanjye hano cyangwa bari no hanyuma? Ariko icyo cyo kubeshya ngo Interahamwe zaratashye koko?…”

Ikindi bavuga ni ugupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho baba bagaragaza ko batazi abishwe n’abishe, cyangwa ko habayeho Jenoside ebyiri. 

Indi mvugo ikoreswa mu gushaka kugaragaza ko nta kibazo cya FDLR gihari, hari abavuga ko abagize uyu mutwe basigaye ari inkehwe ku buryo badahobora gutera u Rwanda. 

Perezida Kagame ati: “Abicanyi bakeya baba abahe, cyangwa bibavanaho icyaha gute? Ariko ababivuga ubwabo, muzi ibi bintu by’iterabwonba? Ibyihebe, kugira ngo bajye guterera abantu hejuru bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba. 

Ibyo kuri bo ni byo biremereye kurusha abantu bishe miliyoni y’abantu hano, bari aho bari hariya bafite intwaro, bahabwa intwaro n’imyitozo, n’ibindi byose na Leta ya Congo, ariko kuri ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro tugaceceka?”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite kuri RDC ari ugufasha FDLR yijeje ko uwo mutwe nubafasha guhotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda, bazagororerwa gukomereza intambara mu Rwanda.

Ati: “Igihari ngo ni ukurwanya M23 bafatanyje maze intambara bakayizana mu Rwanda. Sinshobora kubabuza gutekereza uko batekereza, ariko akazi kanjye ni uguharanira ko bitazigera bibaho.” 

“Ntitwashyirwaho igitutu cyo guhindura Abanyekongo Abanyarwanda”

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku Banyekongo bamaze imyaka irenga 25 bahungiye mu Rwanda, aho kuri ubu habarirwa abasaga 130 000, ariko ubuyobozi bwa RDC bukaba bubita ikibazo cy’u Rwanda.

Mu gihe Leta ya RDC n’Umuryango Mpuzamahanga bemera ko ari Abanyekongo badashakwa mu gihugu cyabo kubera politiki mbi, Perezida Kagame yashimangiye ko bidakwiye kuba icyo kibazo gitwererwa u Rwanda. 

Ati:  “Ntawuzadushyiraho igitugu ngo tuvuge ngo Congo ntibashaka, kubera ko mufitanye amasano, ni Abanyarwanda, ni Abatutsi, nibasange bene wabo hakurya mu Rwanda batuvire aha. Ufite burenganzira ki wowe bwo kuvuga ibyongibyo?…”

Perezida Kagame yanenze kandi uburyo amahanga ashaka gukemura iki kibazo, aho baza gutora Abanyekongo 10 mu bihumbi 130 byahungiye mu Rwanda ku buryo kubatuza bizatwara imyaka amagana kandi batuye n’ahatari iwabo bashobora kubura isaha n’isaha. 

Yavuze ko mu gihe amahanga yemera ko ikibazo gihari, igisubizo kitakabaye gufata abantu bake ngo bajye kubatuza ahatari iwabo, ahubwo ko umuti urambye ari ugukuraho nyirabayazana w’ibyatumye bahunga. 

Ati: “Wowe ikibazo uracyemera, urakibona ko hari abantu bakwiriye kuba batuzwa. Ubundi bakwiye gutuzwa iwabo ntabwo ari ugutuzwa ahandi. Warangiza ugahindukira ikibazo ukakigira icy’u Rwanda? Ukakigira icyanjye ukakimbaza?”

Ikimushengura cyane ni uko abayozi ba RDC batinyuka kuvuga ku mugaragaro ko batazigera bavugana n’abo Banyekongo bariwe n’ubuhunzi, maze amahanga agasa n’aho abateze amatwi kandi hari inzirakarengane zicwa. 

Ibyo ngo bituma aho gukemura ikibazo gihari bagerageza kwinjiza u Rwanda mu gushaka kumvikana n’inyeshyamba zirimo guharanira uburenganzira bw’imiryango yambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

“Ubwo bakambwira bati vugana n’aba bantu urebe, bashyire intwaro hasi tubashyire ahantu, hanyuma ibyo tuzakora tuzabitekereza. Nkababwira nti ariko ibyo simbizi wenda bazabyemera, ubundi uko mugenza abantu banyu nta n’ubwo mukwiriye kuba mubimbaza. Ariko iyo ufashe abantu nabi ukabambura uburenganzira bwabo, bifite ingaruka. 

Ndetse nkabongereraho, nti ariko jyewe mubwira muzi aho naturutse? Ndi ahangaha n’abandi twaharaniye uburenganzira bwacu n’Igihugu cyacu, nta muntu n’umwe ku Isi wigeze abiduha nk’impano.  Nta muntu wigeze aduha ayo mahirwe. Wenda abandi hari abadashoboye kurwanira ibyabo batinya no gupfa, ariko twebwe tudatinya gupfa uzatwizanaho uzatugwaho rwose.”

Yashimangiye ko nubwo u Rwanda ari ruto, rufite  ubusugire n’uburenganzira buhambaye nk’ubw’ibihugu binini. 

Yongeye kuvuga ko uburyo bwose RDC yahitamo gukemura ikibazo cyayo n’inyeshyamba za M23 bitari ikibazo cy’u Rwanda, aboneraho kwiyama abafata ibibazo byabo bakabitwerera abandi. Ati: “Niba wemera ko abo ari Abanuyekongo, windyoza ibyo kuba bari muri Congo uvuga ko mbatera inkunga.”

Ku bavuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima ababwira ko niba bazi neza ko ziriyo n’icyazijyanye, bakwiye kuba ari cyo bakemura aho kuvuga amagambo atagira gihamya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2024
  • Hashize 1 month