Perezida Kagame yavuze ko akajagari ari impamvu nyamukuru ituma insengero zifungwa

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi ,Aha Perezida yaboneyeho gusobanura ko akajagari kabaho bitewe n’impamvu ebyiri nyamukuru.

Perezida Kagame Yagize ati “Ariko amadini 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari, akajagari kabaho bitewe n’ikintu kibuze mu muco w’imikorere n’imibereho”

Perezida KagameYagize ati “Akajagari kabaho mu bwoko bubiri, kaba ahantu abantu bakize, barenzwe bagera aho bakavuga bati ariko dushigaje gukora iki? Ko dufite ibihambaye twateye imbere Bagera aho bakavuga bati tujye no mu bindi”

Yakomeje agira ati “Ahandi kaba ha kabiri, ni mu batagira icyo bagira nka twe, ku mpamvu yihe? Itandukanye n’impamvu ya bariya bandi, impamvu ni nyinshi ndavuga nkeya. Iya mbere uko duteye u Rwanda, Afurika henshi uko isi itureba, uko idushaka natwe kandi ibyo dusa n’abemeye ni ukwibera mu kajagari tugahera aho ngaho”

Yavuze ko gufunga amadini bikurura ama raporo avuga ko u Rwanda rwabujije amadini ubwisanzure, no gukorera mu gihugu.

Muri izi mpanuro Perezida Kagame yagarutse cyane ku ijambo ‘Umuco’ aho yavuze ko umuco uranga abanyarwanda wagakwiye gusigasirwa anavuga ko ahanini ibi by’akajagari bituruka kuri ya mahitamo y’umuco abanyarwanda bahisemo.

Yavuze ko Ikintu gifasha cyane mu kugera ku mpinduka ari umuco. Ati “Iyo urebye ibihugu byateye imbere usanga ibyinshi byarabigezeho kubera umuco wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya, no gukora cyane”

Perezida Kagame Yakomeje agira ati “ Tugomba kubaka umuco wo kwihagararaho, ukavuga uti ndaba uko nshaka kumbereye aho kuba uko abandi abo aribo bose bashaka ko mba. Iyo tutihagazeho, akajagari kaza gaturutse impande zose, kandi ugasanga nta kindi twakora uretse kukemera”

Aha yatanze urugero rw’ibihugu by’I Burayi bagira umuco wo kwicisha bugufi, aho Yagize ati “Hariya mu bihugu by’Uburayi bagira umuco, umuco w’ingenzi ndetse nabo bitwara nk’abantu ndetse niho hava ukwicishabugufi, kandi nytibibabuza umwanya mwiza ku isi uko babayeho, kwicisha bugufi, bariyoroshya ariko bagakora ndetse babaho no mu bukonje,igihe babona izuba n’igihe bataribona birangana mu mwaka, ariko bakabaho bakiyoroshya, kwiyoroshya ni ikintu cya ngombwa”

Umukuru w’Igihu Perezida Kagame Yakomeje agira ati “Twebwe umuco wacu ni uwuhe? umuco wacu twahisemo, ukwiye kuturanga ni uwuhe? natinze ku muco, umuco uranga abantu, umuco wo gukora, umuco wo kwiyoroshya, umuco w’ubudahangarwa”

Hari abayobozi barangwa no gukunda ibyubahiro

Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi gucika ku muco wo gukunda ibyubahiro no gukorera ku jisho, buri wese agashyira mu bikorwa inshingano ze aho guta umwanya mu bidafite agaciro.


Ati “Protocole mugira ni umuco mubi. Ugasanga abantu batanu biruka bashaka intebe imwe y’umuntu umwe. Umuntu umwe, abantu batanu biruka inyuma y’intebe gute? Ntimwitwa ngo muza muri bus, abantu bari mu bus imwe ari cumi […] ntabwo ndazigenderamo ariko nzi ibibamo.”

Hari ugomba kwicara aha abandi bakirunda ku ruhande rumwe, abantu baremereye ntabwo ugasanga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ararwana n’abari muri bus ngo arashakira Minisitiri we intebe. Niba itarimo uravamo ujye mu yindi, kureba ko intebe ya minisitiri irimo ni ukugira ngo bigende bite?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaze kurambirwa n’uyu muco ndetse hari benshi yagiye yihanangiriza akababwira ko adashaka ko bakomeza kurangwa nawo ahubwo ko bakwiye kwita ku nshingano zabo mbere yo gusaba ibyubahiro.

Ati “Ubwo mureba mbasubiriramo ibi, nirinze kuvuga amazina, nirinze kubaha ingero ngo mvuge kanaka, nature amazina […] hari n’abari hano nabwiye ubwanjye, mfata telefoni nkamubwira ngo nzongera kubona wemera ko bagukorera biriya, umunsi nzongera kubibona bizajya kuba nakwirukanye.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo Minisitiri runaka ava mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamanuka ku kibuga cy’indege ugasanga abayobozi bandi bagiye kumwakira, abapolisi bafite amapeti nabo baretse izindi nshingano bakajya kumureba, ‘bakiruka inyuma ya Minisitiri usohotse mu ndege.’

Perezida Kagame kandi yavuze ko Intego nkuru y’uyu Mwiherero w’Abayobozi ari ukugirango ibyo baganira bibafashe mu mpinduka zifuzwa mu rugamba ruganisha ku iterambere.




Chief editor

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years