Perezida Kagame yavuze kimwe mu byo u Rwanda rukora [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/04/2024
  • Hashize 8 months
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwazutse nyuma y’amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu munsi abarutuye bakaba ari bazima kandi bakokomeje gutera intambwe nziza mu iterambere.

Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024, mu kiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya cy’iterambere mpuzamahanga cyabereye ahari kubera Inama idasanzwe y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) iteraniye i Riyadh muri Saudi Arabia.

Icyo kiganiro cyayobowe na Perezida wa WEF Børge Brende, Perezida Kagame agihuriramo na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) Kristalina Georgieva, n’Umuyobozi wa Lazard Group Peter Orszag.

Ubwo yagarukaga ku buryo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 30 ishize, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rwazutse mu bapfuye ariko uyu munsi turiho kandi dukomeje guharanira iterambere. Ishoramari dukora mu baturage, kwita ku nshingano n’imiyoborere myiza, ni byo gira uruhare kandi tubisangiye n’Umugabane wose.

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda rukora mu guharanira iterambere rirambye ari ugushyira abaturage mu izingiro ry’ibikorwa byose.

Ati: “… Kandi ibyo bivuze ishoramari mu bukungu bwacu bwa muntu. Ni gute tubateza imbere kandi ni gute tubafasha kubona umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ryabo? Icyo ni cyo cy’ingenzi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kuri ubu hakomeje kuharagara ukwihuza kw’Afurika mu nzego zitandukanye hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’ingutu byugarije uyu mugabane.

Yavuze ko ibihugu bitandukanye byafashe umwanzuro wo guharanira iterambere ry’ubukungu, ndetse n’imbaraga ibihugu bitandukanye bikomeje gushyira muri icyo cyerekezo zirigaragaza.  

Yaboneyeho kumenyesha Isi yose ko igihe kigeze ngo itangire kubona Afurika nk’umugabane ikwiye gutangira gutsuramo umubano mu bya Politiki no mu bukungu by’umwihariko.

Perezida Kagame yagarutse ku busumbane bugaragara hagati y’ibihugu byateye imbere ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ashimangira ko hakenewe ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yasabye amahanga kugabanya uburyarya mu rugendo rwo gushaka ibisubizo bigabanya umworera ugi hagati y’ubwo busumbane.

Inama idasanzwe ya WEF ikomeje kugaruka ku ngorane zibangamiye iterambere ry’ubukungu bw’Isi, hibandwa ku ntambara zinyuranye zirimo iya Ukraine n’u Burusiya, iya Isiraheli na Palestine muri Gaza n’izindi zinyuranye mu bice bitandukanye ku Isi.

Mohammed Al-Jadaan, Minisitiri w’Imari wa Saudi Arabia, yavuze ko izo ntambara zikomeje kubangamira bikomeye ubukungu bw’Isi.

Yagize ati: “Intambaza za Politiki, zikomeje kwiyongera aho kugabanyuka, zishobora kuba ziri ku mwanya wa mbere mu kubangamira iterambere ry’ubukungu uyu munsi iyo urebye ku bukungu bw’Isi muri rusange. Izo ntambara zizana izindi ngorane zidindiza ubukungu mu buryo butaziguye.”

Yagaragaje uburyo imfu z’abaturage ari igihombo kinini Isi ikomeje guhura na cyo muri izo ntambara n’acakubiri akomeje kwigaragaza mu bihugu.

Umuyobozi Mukuru wa IMF Kristalina Georgieva, yavuze ko amacakubiri agaragara mu guharanira iterambere mpuzamahanga ari ikintu kibi cyane ku iterambere.

Yasabye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zinyuranye kuko ari rwo rufatiro rwo guharanira iterambere rirambye kandi risangiwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/04/2024
  • Hashize 8 months