Perezida Kagame yavuze igicyenewe ngo imirimo u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya irangire

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko imishinga u Rwanda ruhuriyeho na Uganda na Kenya itoroshye ariko kuyishobora ari uko impande zombi zihura zikaganira aho imirimo igeze.

Ibyo bihugu uko ari bitatu bihuriye ku mishinga myinshi igamije kubiteza imbere, irimo uw’umuhanda wa gari ya moshi n’uwo kubaka icyambu cya Mombasa.Hari kandi n’indi ijyanye no gukwirakwiza ikoranabuhanga muri ibyo bihugu ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama y’Umuhora wa Ruguru yabaye ku nshuro ya 14, ikabera i Nairobi muri Kenya, aho iyo nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko iby’ingenzi byamaze gushyirwa mu bikorwa ubu hasigaye kubikurikirana

Perezida Kagame yagize ati “Twafashe iya mbere mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, n’abashoramari baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga, kugira ngo iyi mishinga igerweho.

Yakomeje agira ati”Akazi ko ntigateze kurangira ariko umwanya nk’uyu udufasha kongera kurebera hamwe ibyagezweho n’ibigikeneye gukorwa.”

Bimwe mu bikorwa byihutirwa birimo ibyo kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza ibyo bihugu no kubaka icyambu cya Mombasa-Nairobi n’icya Mombasa-Naivasha.

Iyo nama yitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.




Chief Editor

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years