Perezida Kagame yavuganye na Blinken ku mutekano w’u Rwanda na RDC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Ku wa Kabiri taliki ya 15 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Antony J. Blinken. 

Ni ibiganiro ibiro bya Perezida w’Amerika byatangaje ko byatanze umusaruro, aho abayobozi bombi bunguranye ibitekerezo ku mutekano muke ukomeje kuba ikibazo ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro by’Umuvugizi wa Perezida wa USA byatangaje ko Blinken yamenyesheje Perezida Kagame ibyavuye mu ruzinduko Umunyamabanga wungirije wa USA w’agateganyo Victoria Jane Nuland, aheruka kugirira i Kinshasa.

Ku wa 3 Kanama, ni bwo Victoria Jane Nuland yahuye na Perezida wa RDC Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu ruzinduko yarimo azenguruka mu bihugu by’Afurika, rwahereye ku wa 29 Nyakanga rugeza ku wa 4 Kanama 2023.

Victoria Nuland yanaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya RDC ku kuba USA ishyigikiye ko amatora yagenda neza kandi akaba mu mucyo, bagaruka ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ibikorwa by’ubutabazi, ku iterambere ry’ubukungu bw’icyo Gihugu, kubaka ubushobozi bw’ibigo n’imiyoborere myiza.

Uretse RDC, Madamu Nuland yanakoreye uruzinduko rwe muri Afurika y’Epfo Côte d’Ivoire no muri Niger.

Kuri telefoni, Blinken yabwiye Perezida Kagame ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikiye inzira yo gushaka ibisubizo bya dipolomasi ku birebana n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagaragaje ko yifuza kuba buri ruhande rwafata ingamba zihamye zigira uruhare mu guhosha umwuka mubi ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.

Blinken yishimiye ko ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame cyatanze umusaruro, gusa kibaye mu gihe hari amakuru akomeje kuvugwa ko Leta ya RDC yongereye imbaraga mu gutera inkunga umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, bityo bakaba bamaze igihe bitoratoza mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.

Blinken yahamagaye Perezida Kagame nyuma y’umwaka akoreye uruzinduko mu Rwanda, aho ku wa 11 Kanama 2022  yakiriwe na Perezida Kagame.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/08/2023
  • Hashize 9 months