Perezida Kagame yatumiwe mu muhango wo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika

  • admin
  • 05/01/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatumiwe mu muhango wo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunyafurika w’umwaka gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Ku rutonde rw’abazatoranywamo umukinnyi mwiza w’umunyafurika w’umwaka hazaho Umunya-Misiri, Mohamed Salah, umunya- Sénégal, Sadio Mane bombi bakina mu ikipe ya Liverpool ndetse n’umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang ubu ukina mu ikipe ya Arsenal.

Kuri ubu Perezida wa CAF Ahmed Ahmed, yamaze kugera i Dakar muri Sénégal, ahazatangirwa iki gihembo kuwa 8 Mutarama 2019. nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika.

Yavuze kandi ko hari abashyitsi benshi biteganyijwe ko bazitabira uyu muhango barimo; Perezida Macky Sall wa Sénégal, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda ndetse n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, ubu akaba ari Perezida wa Liberia, George Weah.

Kuwa Kabiri nibwo igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika gitangwa na CAF kizatangirwa ahitwa Abdou Diouf International Conference Center. Nyuma y’aho hazaba inama ya Komite Nyobozi ya CAF izafata umwanzuro w’igihugu kizakira igikombe cya Afurika 2019.

Igikombe cya Afurika cya 2019 (CAN 2019), cyagombaga kwakirwa na Cameroon ariko iza kucyamburwa kubera ibibazo by’ibikorwa remezo n’umutekano.

Ni ku nshuro ya kabiri Salah, Mane bakinira Liverpool, na Aubameyang ukinira Arsenal zo mu Bwongereza, bahuriye ku rutonde rw’abazatoranywamo umukinnyi mwiza wa Afurika.

Umwaka ushize iki gihembo cyegukanywe na Mohamed Salah, unahabwa amahirwe yo kwegukana icy’uyu mwaka, byatuma yiyongera ku bandi bakoze amateka yo kucyegukana kabiri bikurikiranya barimo; umunya- Sénégal El Hadji Diouf, umunya-Cameroon, Samuel Eto’o n’umunya- Côte d’Ivoire, Yaya Toure.

Sadio Mane na we arahabwa amahirwe nyuma y’uko arangije ku mwanya wa gatatu mu 2016 no kuwa kabiri umwaka ushize.

Aubameyang yagaragaye ku rutonde rwa batatu ba nyuma inshuro eshanu zikurikirana, akaba ari agahigo anganya na Yaya Toure na Michael Essien wo muri Ghana. Yacyegukanye mu 2015, ubwo yahigikaga Yaya Toure na Andre Ayew.

Gutora uwegukana iki gihembo bikorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu na ba kapiteni b’ibihugu 56 bigize CAF. Uzegukana iki gihembo azatangazwa kuwa 8 Mutarama 2019, i Dakar muri Sénégal.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2019
  • Hashize 5 years