Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’ u Rwanda ryururutswa kugeza igihe Petero Nkurunziza azashyingurirwa

  • admin
  • 13/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Paul Kagame yatangaje itegeko ritegeka inzego z’ubutegetsi m’ u Rwanda kururutsa kugeza mu cya kabiri amabendera yose y’igihugu n’ay’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu rwego rwo kunamira Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uherutse gupfa.

Mu itangazo rya guverinoma y’u Rwanda riragira riti” Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’uburundi mu kunamira uwari umukuru wi cyo gihugu Nyakwigendera petero Nkurunziza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’ u Rwanda n’iry’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye taliki 13 kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa . Dukomeje kwifanya n’abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cya kababaro


Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/06/2020
  • Hashize 4 years