Perezida Kagame yatangije inama yiga ku iteramberery’amashuli makuru na za Kaminuza

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Kagame yatangije inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika bigendanye n’intego z’iterambere rirambye (SDGs), Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bifite inshingano zo gukorana mu gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubona uburezi bubabereye.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko nirworoherezwa kubona uburezi bujyanye n’igihe ruzateza imbere impano zarwo zikazana inyungu kuri benshi. Yavuze ko ‘Urubyiruko rwa Afurika ruhari, rwiteguye kandi rurashaka gukoresha neza amahirwe ahari mu burezi’.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari intambwe imaze guterwa mu burezi muri Afurika bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi (MDGs), igaragaza ko hari ibishoboka ariko avuga ko idahagije ngo Afurika igere aho yifuza.

Yakomeje avuga ko Afurika ikeneye abarangiza kaminuza benshi bafite ubumenyi n’ubushobozi bituma bafasha mu guteza imbere ibihugu, bigaragara ko kuri ubu bakingana hafi na kimwe cya kane cy’abayitabira ku Isi hose.

Yagize ati “Aba ni bake cyane ku bakenewe kugira ngo turandure ubukene burundu, dunaharanire agaciro kacu nk’abantu.Amahirwe dufite ni uko ibikenewe birimo gushyirwa mu buryo kugira ngo tugere ku burezi twifuza, butubereye.”

Perezida Kagame yibukije ko uburezi busaba ishoramari rihamye agaragaza ko uruhare rwa za leta mu gushyiraho politiki z’uburezi no kubutera inkunga rugomba gukomeza ndetse zikagira ubufatanye n’abikorera kuko ‘ubushobozi bwose zaba zifite, ntacyo zageraho zonyine.’

Muri iyi nama kandi Umukuru w’igihugu yagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga avuga ko rikwiye guhabwa agaciro gakwiye kugira ngo rifashe mu guhindura Afurika.

Yibukije kandi ko abahungu n’abakobwa nibakomeza guhabwa amahirwe angana mu burezi, abakozi Afurika ikeneye bazaboneka vuba.

Intego ya kane muri 17 zigize SDGs ishimangira ko hakwiye gutezwa imbere uburezi bufite ireme kuri bose no kwihugura mu buryo buhoraho, by’umwihariko amashuri makuru na za Kaminuza bigashyirwa imbere kuko bibumbatiye umusingi w’uburezi muri rusange.

Abasesenguzi muri politiki y’uburezi basanga hari icyuho gikomeye mu burezi bw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika, ku buryo hatagize igikorwa mu gutyaza ireme ry’uburezi ibyo uyu mugabane ushyize imbere bitabasha kugerwaho.

Urutonde rw’uko Kaminuza zikurikirana ku Isi mu 2016, rugaragaza ko Kaminuza za mbere 100 ku Isi harimo imwe yo muri Afurika y’Epfo gusa, naho mu 1000 za mbere ku Isi hakabamo 10 zo muri Afurika, muri zo umunani zikaba zibarizwa mu gihugu kimwe cya Afurika y’Epfo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 05/07/2017
  • Hashize 7 years