Perezida Kagame yatangaje ko umwaka ushize wabayemo byinshi bitera ishema u Rwanda

  • admin
  • 23/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yatangaje ko umwaka ushize wabayemo byinshi bitera ishema u Rwanda, avuga ko hatewe intambwe mu bice byinshi by’ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda, ndetse anagaragaza bimwe muri byo.

Yabigaragarije mu gikorwa ngarukamwaka k’isangira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, igikorwa gikunze kuba mu ntangiriro z’umwaka abifuriza umwaka mushya, kikaba cyarabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.

Umukuru w’Igihugu akaba mu ijambo rye yaragarutse ku byiza Igihugu cyanyuzemo umwaka ushize kandi bigitera ishema. Yagize ati “Umwaka ushize wabayemo byinshi bidutera ishema nk’u Rwanda. Twateye intambwe mu bice byinshi by’ingenzi mu buzima bw’Abanyarwanda. Ndagira ngo mvugemo bike.

Ibyo yavuzemo harimo kuba u Rwanda rwaraje imbere mu koroshya ishoramari ku Isi, ati “Twishimiye ko imbaraga twashyize mu korohereza ishoramari zabonywe n’ibigo nka Banki y’Isi mu kegeranyo cyayo ‘Doing Business Report’. U Rwanda rwaje imbere ho imyanya 12, ubu ni urwa 29 ku Isi n’urwa kabiri muri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka gukomeza kuzana abashoramari no guteza imbere ubuhahirane muri rusange rufatanya n’abaturanyi n’ibihugu bya kure.

Ikindi gikorwa yagarutseho cyahesheje ishema u Rwanda mu mwaka ushize, ni amatora y’Abadepite. Aha, Kagame yagize ati “Amatora y’Abadepite yabaye muri Nzeri 2018 na yo ni indi ntambwe ijya mbere mu gushyigikira demokarasi mu Rwanda. Mu kujya mbere nta we usigaye inyuma, Inteko Ishinga Amategeko yacu yakiriye amashyaka menshi, urubyiruko, kandi ikomeje kugira umubare munini w’abagore”.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku nzego z’Ubutabera mu Rwanda, avuga ko zimaze gushinga imizi mu guharanira uburenganzira bwa buri wese. Ati “Turashimira ibihugu bikomeje kudufasha gutanga ubutabera no kurwanya umuco wo kudahana.

Ikindi gikorwa k’ingenzi cyabaye mu mwaka ushize, Kagame yakomeje agira ati “Umwaka ushize, nagiriwe ikizere cyo kuyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Twateye intambwe ishimishije mu gushyiraho amavugurura mu mikorere no mu gutera inkunga ibikorwa by’Ubumwe bw’Afurika.”

Yavuze ko habayeho guteza imbere ukwishyira hamwe kw’Afurika binyuze mu gushyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane rizashyirwa mu ngiro mu minsi ya vuba. Kandi ati “Tuzakomeza gufatanya n’abandi kubaka ubumwe bw’Afurika ndetse no guteza imbere akarere turimo, aho twatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba muri uyu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yagarutse ku biteganyijwe uyu mwaka, avuga ko hazabaho kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwizihiza ku nshuro ya 25 isabukuru yo kwibohora. Akaba yarasabye abahagarariye ibihugu byabo gukomeza gufasha Abanyarwanda guhangana n’abakomeje gupfobya amateka y’u Rwanda, kandi abasaba kuzabana n’Abanyarwanda muri ibi bihe bibiri by’ingenzi mu mateka yabo.

Akomeza agira ati “U Rwanda ruzakomeza gukorana namwe mwese mu gutsura umubano n’ibihugu ndetse n’imiryango muhagarariye dufatanya mu guharanira iterambere, umutekano, ubucuruzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Kagame kuri uyu munsi yaboneyeho kwakira abahagarariye ibihugu byabo bashya, cyane cyane abatanze impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo ku munsi w’ejo hashize. Muri rusange, aba bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yabashimiye akazi keza bakora ko gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga bahagarariye.

JPEG - 120 kb
Perezida Paul Kagame (hagati), mu gikorwa cyo kwakira abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, ibumoso ni Madamu Jeannette Kagame, iburyo bwe ni Minisitiri Richard Sezibera bari kumwe n’abahagarariye Ibihugu byabo
JPEG - 120 kb
Perezida Paul Kagame (hagati), mu gikorwa cyo kwakira abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, ibumoso ni Madamu Jeannette Kagame, iburyo bwe ni Minisitiri Richard Sezibera bari kumwe n’abahagarariye Ibihugu byabo

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/02/2019
  • Hashize 5 years