Perezida Kagame yatangaje ko kuba hari bamwe mu bayobozi batagarutse muri Guverinoma batirukanwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko kuba hari bamwe mu bayobozi batagarutse muri Guverinoma muri manda nshya y’imyaka itanu, iherutse gushyirwaho, batirukanwe ahubwo bahinduriwe imirimo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama, ubwo yakiraga indahiro z’abo bagize Guverinoma, barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ni bwo Abanyarwanda bamenyeshejwe abagize Guverinoma nshya barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri za Minisiteri zitandukanye.

Nkuko byagaragajwe n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, umubare munini w’abashyizwe muri Guverinoma Nshya, ni abari basanzwemo  abandi barahindurwa.

Mu mpinduka zagaragayemo harimo Abaminisitiri batatu barimo uwa Siporo, Nyirishema Richard,wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi wasimbuye Prof. Ngabitsinze Jean Chrisostome n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka wasimbuye Dr. Mujawamariya Jean d’Arc wari uherutse kwirukanwa.

Mu zindi mpinduka zabayeho, Abanyamabanga ba Leta babiri ntibagarutse, aho uwari ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Claudine Uwera, bavanyweho ndetse n’izo nshingano zivanwaho.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa RGB, yagizwe Dr. Doris Uwicyeza Picard, asimbuye Dr. Usta Kaitesi.

Izo mpinduka zikaba zarashyizwe ahagaragaza nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yari aherutse  kunenga imikorere ya bamwe mu bayobozi badakora neza, ibiri mu nshingano zabo.

Kuri uyu wa Mbere, mu ijambo rye Perezida Kagame yatanze umucyo ku bibazaga niba Abaminisiti n’abandi bayobozi  bataragarutse muri Guverinoma,  bavuga ko baba barirukanwe kubera amakosa bakoze. Yavuze ko kuba bataragaragayemo batirukanwe ahubwo bahinduriwe imirimo.

Perezida Kagame yumvikanishije ko mu gihe umuyobozi agaragayeho amakosa atuma yirukanwa na byo bikorwa.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe ababa batagarutse muri Guverinoma ntabwo ari ukwirukanwa. Na byo birakorwa hari ababa bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Njye ibi nabyita guhindurirwa imirimo. Abatagarutse muri Guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa, ubwo igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”

Umukuru w’Igihugu yagiriye inama abayobozi bashya muri Guverinoma n’abandi bayobozi muri rusange ko gutangira manda nshya bidakwiye gukomeza uko byagenze muri manda ishize.

Ati: “Hari ibyo twakoze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe tukabisuzuma, tukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, ku buryo twarushaho gukora neza?”

Perezida Kagame yavuze n’ibyakozwe neza muri manda ishize, ko uwabigizemo uruhare agomba kwihatira kubikora neza kurushaho n’ibitarakozwe neza bigakosorwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks