Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bahisemo kwigira

  • Richard Salongo
  • 19/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko Abanyarwanda bahisemo kwigira, inkunga z’amahanga zikaza zunganira ibyo bamaze kwigezaho.Yabigarutseho mu butumwa yatanze ubwo yitabiraga inama ku iterambere ry’abagore, no kubategurira kuba abayobozi beza, yiswe Amujae High-Level Leadership Forum, irimo kubera i Kigaali.

Yagize ati: “Mu gihe twatangiraga urugendo rwo kwiyubaka, twabonye ko ikintu cya mbere twagomba gukora ari uguhindura imyumvire y’abaturage. 

Wabonaga ko abaturage bacu bari barasigaye inyuma ndetse bafite inzara, biteze ko muri icyo gihe hari umuntu wagomba kubazanira ibyo kurya. Niba hari indwara, hari uwagombaga kubavura. 

Twari twaramenyereye gufashwa ubwo twari hanze kandi ibyo byishe byinshi.

Twibanze kuri byinshi kandi dufite ingero nyinshi zo kubigaragaza, kugira ngo twerekane uko dukeneye kuva muri ibyo. 

Urebye ibishoboka, ukurikije ibikoresho, abaturage batangiye kwigira ubwabo.

Ubufasha bwaturuka hanze y’igihugu buri gihe buba buhawe ikaze, bushobora kuba bunakenewe. Ariko nibura bwaza buje kunganira icyo nawe wagerageje gukora”.

Perezida Kagame yifatanyije n’abo bayobozi nyuma yo kwakira Madamu Ellen Johnson Sirleaf mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata, 2024.

Iyo nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali guhera ku wa Kane tariki ya 18 Mata, yahurije hamwe amatsinda atatu y’abagore b’abayobozi 42 baturutse mu bihugu 19 by’Afurika.

Ni inama itanga amahirwe yihariye yo guhuriza hamwe gahunda y’ubufatanye yiswe Amujae igamije kubyaza umusaruro imbaraga z’abo bagore b’abayobozi no guherekeza urugendo rwabo rw’ubuyobozi mu gihe cyo guhangana n’ingorane ndetse no gukoresha neza amahirwe babona.

Abagore bitabiriye iyo nama ni abanyabigwi baturuka mu bice binyuranye by’Afurika, gahunda ya Amujae ikaba ibongerera ubumenyi, ubuhanga no kwihuza kugamije kugera ku mpinduka nziza.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, abashyitsi n’impuguke zinyuranye barebeye hamwe amahirwe n’ingorane bitandukanye bikigaragara mu rugendo rw’ubuyobozi bw’umugore.

Nyuma y’ijambo ritangiza ku mugaragaro iyo nama, Madamu Ellen Sirleaf n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni Amina J. Mohammed, bafashe ijambo ry’ibanze.  

Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Nairobi muri Kenya Zainab Hawa Bangura, na we yafashe ijambo mu gusangira ingamba zitandukanye zafasha kubyaza umusaruro ubushobozi bw’impurirane bw’abagore b’abayobozi muri Afurika.

Abo bagore b’abayobozi bagize amahirwe yo gusesengura umusanzu wo kubaka umubano mu kugera ku nsinzi y’umuntu ku giti cye ndetse n’intsinzi ihuriweho.

Ellen yashinze iki kigo cyamwitiriwe, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore bo muri Afurika, no kwiyumvamo ubushobozi bifitemo bwo kugera ku cyo bifuza.

  • Richard Salongo
  • 19/04/2024
  • Hashize 6 months