Perezida Kagame yasuye abasirikare bari ku masomo ya ‘Cadet’ i Gako [REBA AMAFOTO]
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, bahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako, mu Karere ka Bugesera.
Amafoto yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, amugaragaza yambaye imyambaro ya gisirikare.
Muri ayo mafoto kandi Perezida wa Repubulika yagaragaye ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura Jean Bosco, baganiriza abo basirikare bari ku masomo ya Cadet mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako.