Perezida Kagame yasubije abirirwa bigamba ko barekuwe badasabye imbabazi

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yasubije abirirwa bigamba ko barekuwe badasabye imbabazi nyuma y’uko mu bahawe imbazi barimo Ingabire Victoire bagihakana ko basabye imbazi bakifasha ko ibyo kurekurwa kwabo ngo byatewe n’igitutu u Rwanda rwashyizweho.

Ibi Perezida Kagame yabigarutse kuri uyu wa Gatatu Taliki 19,ubwo yakiraga indahiro y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Mu ijambo yageje ku bitabiriye uwo muhango Perezida Kagame yavuze ko hari abakora amakosa mu Rwanda bagahunga bagera mu mahanga bakagenda babeshya ko bahunze ku mpamvu za Politike bakakirwa nk’abami.

Perezida Kagame wagaragaje ko atishimiye iyo myitwarire, yaburiye uwo ari we wese utekereza ko adashobora gukurikiranwa kubera igitutu ko yibeshya.

Yagize ati “Ukabona umuntu ngo njyewe ntaho nasabye imbabazi cyangwa ngo sinasaba imbabazi, ngo buriya baturekuye kubera igitutu. Igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho wajya kwisanga wasubiyemo”.

Akomaza agira ati“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzerera kuko nta kindi uzakorayo.”

Ibi bije nyuma y’uko Ingabire Umuhoza Victoire wahawe imbabazi yagera hanze akagirana ikiganiro n’igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, maze ahita yigarama ibyo kuba yarasabye imbabazi kugira ngo afungurwe.

Aho yagize ati “Ntabwo nari gusaba imbabazi kuko nta cyaha nakoze cyatumye mfungwa.”

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yarahizaga Abadepite 80, bagiye kwinjira muri manda nshya y’inteko ishinga amategeko yatangiye none ikazasoza muri 2023.

Muri uwo muhango kandi Perezida Kagame yavuze ko nta mutungo wa leta cyangwa ibikorwa bya guverinoma byagenewe abaturage bizongera kuba imfabusa, kuko uzajya agira uruhare mu idindira ryabyo cyangwa imikorere mibi azajya abiryozwa.

JPEG - 156.5 kb
Perezida Kagame yasubije abirirwa bigamba ko barekuwe badasabye imbabazi

Yanditswe na Habarurema Djamal

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years