Perezida Kagame yasobanuye uburyo Afurika yumva neza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu Kabiri,uburyo umugabane w’afurika wumva neza akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu.

Ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe,yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bari mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye ya 73 iri kubera I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko ntahandi ku isi wasanga bumva akamaro k’ubufatanye no gushyirahamwe kw’ibihugu usibye umugabane w’Afurika.

Perezida Kagame yagize ati” Reka ntangire mbabwira ko nta handi ku Isi usanga bumva akamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse no gushyira hamwe nko muri Afurika. Iby’uko imibereho n’imyumvire yacu bitandukanye, byaba bitari mu murongo umwe wo gukunda umugabane wacu, nta biriho iwacu.”

Gusa ngo n’ubwo bimeze gutyo ngo umugabane wakomeje ku bonwa nabi ndetse n’ahazaza hawo uhagabira abandi bitewe no kudakorana,ariko ubu uko byari bimeze siko bikimeze byarahindutse ndetse no gushyira hamwe biraganje.

Yagize ati”Ariko nubwo bimeze bityo, Afurika yakomeje kubonwa nk’umugabane urimo amacakubiri no kudakorana. Ibi byatumya idashobora gushyira imbere inyungu duhuriyeho. Twatanze urufunguzo rw’ahazaza hacu, turuha abandi batabiduhatiye, ahubwo kubera kudakorana kwacu”.

Yungamo ati”Ariko ubu ibihe byarahindutse niyo mpamvu rero n’uburyo Afurika isangiza Isi icyo igambiriye bigomba guhinduka. Ikiriho ku mugabane wacu ubungubu ni ugushyirahamwe binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika no mu miryango y’ubufatanye mu turere”.

Perezida Kagame avuga ko ibyo umugabane wanyuzemo byatumye Afurika yongera kwisuganya ndetse ihindura n’imikorere.

Ati”Kuba imiyoborere ya kera ikomeje kugenda icika muri Afurika ntabwo bizana amakimbirane n’imvururu nkuko byagendaga mu bihe byashize. Ahubwo ibi byatumye Afurika yongera guha umwanya iby’ibanze kugira ngo yongere yisuganye kandi ihindure uburyo bw’imikorere.”

Perezida Kagame kandi yerekanye umusaruro ufatika uzava mu masezerano y’ubuhahirane mu bihugu by’Afurika,umugabane ukagira umwanya mwiza kw’isi.

Ati”Aya Masezerano namara gushyirwa mu bikorwa, umwanya Afurika ifite mu ruhando rw’amahanga mu bukungu n’ubucuruzi uzahinduka. Ubukungu buteye imbere n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika bizadufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze 2030″.



Bamwe mu ba Perezida bagejeje ijambo ku bitabiriye iyo nteko harimo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aho yavuze ko hejuru y’inkunga nyinshi Amerika itanga, ibihugu bike mu biyakira ari byo bigira icyo nabyo biyiha.

Iyo ikaba ariyo mpamvu bagomba gusuzuma neza ibijyanye n’inkunga baha amahanga.

Yagize ati “Tuzasuzuma ibiri kugenda neza, ibidafite icyo bibyara ndetse tunarebe niba ibihugu byakira amadolari yacu n’uburinzi bwacu byita ku nyungu zacu.”

“Mu gukomeza, tuzaha inkunga gusa abatwubaha kandi b’inshuti zacu za nyazo. Duteganya ko ibindi bihugu bizajya bigira icyo bitanga ku kiguzi cy’ubwirinzi bihabwa.”

Trump yanakomoje ku mavugurura mu Muryango w’Abibumbye, ashimangira ko bashaka guhindura uburyo Amerika ishyira amadolari mu mishinga iwushamikiyeho ndetse no mu buryo ayo batanze akoreshwamo.

Yashimangiye ko buri muntu wese agize umusanzu atanga, ari bwo Umuryango w’Abibumbye wagera ku ntego zawo.


Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres(ibumoso) na Perezida Trump bari mu nama ya UN irikubera New York
Perezida Kagame ari hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/09/2018
  • Hashize 6 years