Perezida Kagame yashyizeho abasenateri barimo Nyirasafari Espérance na Dr.Mukabaramba Alvera

  • admin
  • 20/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kgame yashyizeho abasenateri bane barimo na Dr Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr Mukabaramba Alvera.

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5, none kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 nibwo umukuru w’igihugu yashyize aba basenateri.

Muri aba basenateri bane harimo ; uwari minisitiri wa siporo n’umuco Madamu NYIRASAFARI Espérance,Dr MUKABARAMBA Alvera wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,Dr IYAMUREMYE Augustin ndetse na Bwana HABIYAKARE François.

Nk’uko umukuru w’igihugu itegeko rimwemerera gushyiraho abasenateri umunani,biteganyijwe abandi bane azabashyiraho umwaka utaha basanga abo yashyizeho uyu munsi bakaba bose hamwe umunani.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/09/2019
  • Hashize 5 years