Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 6 b’Umujyi wa Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali barimo Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Aba bajyanama bashyizweho binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024.

Abajyanama bashyizweho barimo Fulgence Dusabimana, Samuel Dusengiyumva, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

Ku wa 15 Ukuboza 2023 ni bwo Dusengiyumva Samuel yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, asimbuye Pudence Rubingisa. Hari nyuma y’umunsi umwe yemejwe na Perezida wa Repubulika nk’Umujyanama w’Umujyi wa Kigali.

Dusengiyumva wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatowe atsinze Rose Baguma wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Yegukanye uyu mwanya ku majwi 532 mu gihe Rose Baguma bari bahanganye yagize 99, ay’imfabusa aba 7.

Dusengiyumva yabaye uwa 13 uyoboye Umujyi wa Kigali wa 13 kuva u Rwanda rwabona ubwigenge.

Amatora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yagombaga gukorwa ku wa 16 Kanama 2024 ariko aza gusubikwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yavuze ko izatangaza itariki nshya y’igihe amatora aya matora azabera.

Ubusanzwe Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abajyanama batandatu, ni ukuvuga babiri bagizwe n’umugabo n’umugore, baturuka muri buri karere mu tuwugize.

Aba biyongeraho abajyanama batanu bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Abajyanama b’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ni bo batorwamo umuyobozi wawo ndetse n’abamwungirije. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks