Perezida Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri
Perezida wa Repubulika y’ Rwanda Paul Kagame, yashimiye Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri (UICC) wageneye u Rwanda igihembo ku bw’umusanzu udasanzwe rwatanze mu gukumira no kuvura indwara za kanseri.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka wa 2021 ku bayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za kanseri ku Isi. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo Abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.
Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.
Mu cyiciro cy’abahagarariye Sosiyete Sivile harimo Maira Caleffi washinze Umuryango FEMMA wimakaza ubuvuzi bw’ibere akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanseri y’Ibere muri Brazil, Dr. Paul Paul Farmer washinze Umuryango Partners In Health (PIH) na Pat Garcia-Gonzalez washinze Umuryango The Max Foundation wita ku buzima bw’abantu bakize kanseri.
Perezida Kagame yashimiwe intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.
U Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri bugezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukingira kanseri y’inkondo y’umura byatangiye mu mwaka wa 2012.
Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Umuryango UICC wamugeneye igihembo ari icyubahiro giheranije, ati: “Ndashimira Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya kanseri n’abagize akanama nkemurampaka, kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura kanseri.”
Perezida Kagame yakomeje ashima Igikomangomakazi Dina Mired, Umuyobozi ucyuye igihe wa UICC, ku uyobozi n’ubwitange yagize mu rwego rwo kurwanya kanseri no kwita kuri Afurika.
Yashimiye kandi bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.
Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.
Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.
Ikindi, serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.
Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5,000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu mwaka wa 2020, harimo 1,237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura n’abandi.
Muri uwo mwaka, izo kanseri zombi zahitanye abagore basaga 1,400 kuko kanseri yibere yatwaye ubuzima bw’abagore 636 mu gihe iy’inkondo y’umura yahitanye abasaga 800 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Akarere u Rwanda ruherereyemo kaza imbere mu kugira abarwayi benshi ba kanseri y’umwijima (liver cancer) bitewe n’indwara za Hepatite zitavurwa uko bikwiye.
Avuga ku ntambwe u Rwanda rwateye, yagize ati: “Mu 2018, twatangiye gahunda yo kurandura Hepatite C hapimwa abantu barenga miliyoni 5 bafite ibyago byo kuyandura, abasanze banduye bavuwe ku buntu. Gahunda yo gukingira Hepatite B na yo imaze kuba umuco.”
Ntibikiri ngombwa ko Abanyarwanda bajya kwivuza kanseri mu mahanga
Perezida Kagame yashimangiye ko gutahura kanseri bigira agaciro gusa iyo hari n’ubuvuzi bufite ireme kandi bworoheye buri wese kububona, ari na yo mpamvu u Rwanda rwatangiye gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru aho bitakiri ngombwa ko abarwayi bahendwa no kujya kwivuriza mu mahanga.
Yagize ati: “Kuva mu 2019 ni bwo ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri mu Rwanda cyatangiye gukora, gitanga ubuvuzi bwo gushiririza kanseri bwifashisha imirasire (radiotherapy), ubwifashisha imiti (chemotherapy) ndetse no kubaga. Ibi bivuze ko Abanyarwanda batagikeneye kujya mu mahanga bajya kiwivuza kanseri zitandukanye.”
Yakomeje avuga ko gukorera mu Rwanda umuti ugabanya ububabare wa morphine, byagize uruhare rukomeye mu kwita ku bafite ububabare bukabije baterwa n’indwara zidakira.
Yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi kuko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kuvura kanseri itari gushoboka iyo hatabaho gukorana n’abandi.
Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Partners In Health iyobowe na Dr. Dr Paul Farmer washibutsemo Ibitaro bya Butaro bivurira mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru guhera mu mwaka wa 2012.
Yahishuye ko mu mwaka utaha mu Rwanda hazafungurwa icyicaro cy’Afurika cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri ifata ibice by’Urwungano Ngongozi (IRCAD Africa), kirimo kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umufaransa Prof Jacques Marescaux ari na we washinze IRCAD mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kuvura indwara za kanseri mu Rwanda n’Afurika muri rusange, ariko yemeza ko icyo gihembo yahawe cyakanguye ubushake bwo kongera imbaraga mu myaka iri imbere. Ati: “Ngisangiye n’abantu bose batumye bishoboka.”