Perezida Kagame yashimiye Trump watorewe kuyobora Amerika
Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bamushimira ku bw’iyo ntsinzi y’amateka, agaragaza ko yiteguye gukorana na Trump mu nyungu z’ibihugu byombi.Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kwizera intsinzi nyuma yo kwegukana leta z’ingenzi, zirimo na Pennsylvania, ibyo bikaba bituma uwo bari bahatanye, Kamala Harris atagifite amahirwe yo kwegukana uwo mwanya.
Kugeza ubu Trump afite amajwi 277 y’intumwa z’itora kuri 270 asabwa ngo intsinzi iboneke, ni mu gihe Kamala Harris akiri ku majwi 224 y’intumwa z’itora.
Intero ya Trump yiyamamaza ni ‘Ugusubiza Amerika icyubahiro yahoranye’, inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy’Isi, Abanyamerika bakabona akazi n’ubuzima bwiza.
Intsinzi ya Trump yatangiye kuvugwa ahagana mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yegukanye intsinzi muri Leta zifatwa nk’iz’ingenzi mu matora ya Amerika.
Akimara kumenya ko yatsinze muri izo Leta, Trump yahise afata ijambo kuri televiziyo zikomeye maze atangaza ko ari we watsinze, agaruka kuri bimwe mu byo azakora namara kurahira birimo kongera kugira Amerika igihangange ku isi.
Abayobozi batandukanye kandi bakomeye ku isi, batangiye koherereza Donald Trump ubutumwa bwo ku mwifuriza intsinzi.
Abamaze ku bwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo, Uretse Perezida Paul Kagame, abandi barimo perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni n’abandi.