Perezida Kagame yashimiye Museveni abikuye ku mutima

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years

Abinyujije ku rukuta rwe rw Facebook Perezida wa Leta y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye byimazeyo mugenzi we wa Uganda ndetse anavuga ko inama ya 13 ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa ruguru we ayibona nk’umwanya mwiza wo kuba bo nk’abayobozi ba Afurika barebera hamwe icyabateza imbere muri rusange ndetse no kwiyubakira Afurika irangwa n’Umutekano ndetse n’Iterambere rirambye

Ibi akaba yabitangaje nyuma y’imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ya 13 ihuza ibihugu bigize umuhora wa ruguru, mu magambo agaragara kurukuta rwa Facebook rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Perezida Museveni kuburyo watwakiriye neza ndetse nkanashimira aba Minisitiri bakomeza kugenda babidufashamo ngo tubashe kugera kuri zimwe mu ntego tuba twarihaye nk’umuryango umwe kandi dukwiye no gushyira mu bikorwa imyanzuro tuba dufatiye hano ndetse tukayigira iya mbere mu byo tugomba gukora mu minsi iri imbere”

Iyi nama kandi yitabiriwe n’ibindi bihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse ahakazaho n’u Burundi, Ethiopie ndetse na Tanzania byitabiriye iyi nama nk’Indorerezi.





Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/04/2016
  • Hashize 8 years