Perezida Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano
Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano, kubera uruhare bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no hanze yacyo.
Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri X y’Ingabo z’u Rwanda, bushima umuhate n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo byabaranze mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.
Yagize ati “Ba Ofisiye, bagabo n’abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda, mu gihe dusoza undi mwaka, mfashe uyu mwanya kugira ngo mbashimire byimazeyo umurimo mukorera Igihugu cyacu. Ubwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’Igihugu cyacu ndetse no mu bihe bigoye cyane, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga”.
Perezida Kgame yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda utagarukira ku gihugu gusa, kuko ugera no hanze yarwo.
Ati “Uyu mwaka washimangiye imbaraga zacu mu buryo bwinshi, kandi imbaraga zanyu zatumye u Rwanda rukomeza kuba urumuri rw’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere ndetse no hanze yako”.
Yakomeje agira ati “Twizihije ibintu bibiri by’ingenzi mu mateka y’Igihugu cyacu, imyaka 30 yo kwibohora n’imyaka 20 yo kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’izi nzego mu guteza imbere inyungu z’Igihugu, no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ari ingirakamaro cyane.
Ati “Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.”
Yabashishikarije gukomeza gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ati “Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano gukomeza gukorera ku muvuduko bariho muri uyu mwaka wa 2025 binjiyemo.
Ati “Muri uyu mwaka mushya dutangiye, ndabasaba gukomeza uyu muvuduko no gukomeza kugendera ku mahame y’ubunyangamugayo, kuko ari byo bisobanura imbaraga zacu”.
Perezida Kagame yabasabye gukomeza kuba maso bakorera mu cyerekezo kimwe kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira umutekano, rutera imbere, kandi rwunge ubumwe.
Umukuru w’Igihugu yanihanganishije imiryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, agaragaza ko Igihugu kizirikana igitambo batanze kandi yizeza ko bazakomeza kubaba hafi.
Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.”
Perezida Kagame kandi yanabasabye gukomeza gukorera Igihugu mu cyubahiro, ndetse ababwira ko ubwitange bwabo bugomba guhora bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.