Perezida Kagame yashimiye ibihugu byafashije u Rwanda kwakira impunzi z’Abatutsi

  • Richard Salongo
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Imyaka 30 irashize Abanyarwanda bari baraheze ishyanga ku bwo kwamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo bongeye gutahuka, bagafatanya n’abo basanze mu gihugu ndetse n’abari bahunze kubera Jenoside yakorewe Abatutsi batahutse mu rugendo rwo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye ibihugu byafashije u Rwanda byiyemeza kwakira impunzi z’Abatutsi bahigwaga mu myaka 30 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyakomeje gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 30 yakurikiyeho.

Mu bihugu yashimiye, harimo Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yitwaga Zaire, Tanzania, Kenya, Ehtiopia, Eritrea, Afurika y’Epfo n’ibindi bitandukanye birimo n’ibyo atabashije kurondora amazina.

Imibare y’Umuryango w’Aibbumbye igaragaza ko mu bihugu byo muri Afurika yo hagati byonyine habarurwaga impunzi z’Abatutsi zisaga 550,000 abenshi bakaba bari abameneshejwe mu mwaka wa 1959. Icyo gihe u Burundi na Uganda ni byo bihugu byari bicumbikiye umubare munini.

Ashimangira ko Abanyarwanda bazahora iteka bafite iryo shimwe ku mutima, yagize ati: “Uyu munsi kandi twuzuye ishimwe ryihariye ku nshuti n’abazihagarariye muri hano muturutse ku Isi yose. Dutewe ishema no kuba muri kumwe na twe kuri uyu munsi uremereye cyane. Umusanzu mwatanze mu ukongera kwiyubaka k’u Rwanda ni ntangereranywa kandi wadufashije guhagarara aho turi uyu munsi.”

Umukuru yahereye kuri Uganda ashima, akomoza ku buryo icyo gihugu cyafashe inshingano ziremereye zo kwikorera umutwaro w’ibibazo by’imbere by’u Rwanda mu myaka myinshi ku buryo yageze n’aho kubitukirwa.

Icyo gihe kandi hari umubare munini w’Abanarwanda bahungaga itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bahungiye mu bindi bihugu birimo ibyabaturanyi ari byo u Burundi, Zaire, Tanzania, Kenya n’ahandi.

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira ibyo bihugu, agira ati: “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakiriye umubare munini cyane w’impunzi biranabatuza. Tanzania na yo ni uko, kandi yo yanagize uruhare rwihariye mu bihe bitandukanye bikomeye birimo kwakira no gufasha ibiganiro by’amahoro by’Arusha. Aha ngomba kuvuga Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere, wagize ubutwari bwashinze uwo musingi.”

Perezida Kagame kandi yashimiye ubuyobozi n’abaturage ba Ethiopia na Eritrea bafafashije u Rwanda mu gutangira kwiyubaka muri icyo gihe.

By’umwihariko yakomoje kuri Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia wabaye umwe mu rubyiruko rw’abasirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa.

Yashimye kandi Repubulika ya Brazzaville  yabaye umufatanyabikorwa utanga umusaruro mu kwiyubaka, n’ibindi bihugu atabshije kurondora amazina.

Ati: “Ibihugu byinshi mu bihagarariwe uyu munsi byohereje abahungu n’abakobwa babyo ngo bakore mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Abo basirikare ntibigeze batenguha u Rwanda, ni Umuryango Mpuzamahanga wadutengushye twese, atari ku guteza amakimbirane gusa ahubwo no ku bugwari.

Yaboneyeho gushima by’umwihariko Capt. Mbaye Diagne wo muri Senegal wapfuye nk’intwari akomeje gutabara Abanyarwanda bahigwaga aho yaro amaze gukiza benshi amenyo y’urupfu.

Yahsimiye kandi ibihugu nka Nigeria, New Zealand na Repubulika ya Czech byaranzwe n’ukuri kudakebakeba mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi mu mwaka wa 1994.

Ati: “Ba ambasaderi babo bagize ubutwari bwo kuvuga Jenoside mu mazina yayo kandi banze kumvira igitutu cya politiki cyaturukaga mu bihugu bikomeye  bibasaba gushisha ukuri.

Yavuze ko no mu gihe Politiki za Guverinoma zimwe na zimwe zabaga ziherereye ku ruhande rubi, haba mu gihe cya Jenoside na nyuma y’aho, iteka habaga hari abantu bahagararaga bashikamye ku kuri  n’ubumuntu bwabo.

Perezida Kagame ati: “Tuzabibashimira iteka. Nanone kandi turashimira ubufasha bufatika twakiriye buvuye mu bafatanyabikorwa bo hanze y’umugabane wacu mu myaka 30 ishize, i Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Aziya n’indi miryango mpuzamahanga n’abagiraneza batandukanye.

Yatanze urugero rw’Afurika y’Epfo yafashije u Rwanda mu gihe na yo ari bwo yari ikiva mu rugamba rwo guhashya ivanguraruhu (Apartheid), Nelson Mandela akimara gutorwa.  

Afurika y’Epfo yabereye u Rwanda umukororombya utanga ihumure, Perezida Kagame akaba ahamya ko abenshi mu bari urubyiruko icyo gihe baboneye intangiriro y’ubuzima mu bugiraneza bw’icyo gihugu.

Ati: “Afurika y’Epfo nshya yishyuye abaganga b’abadogiteri bo muri Cuba ngo baze gufasha kongera kubaka urwego rw’ubuzima rwacu rwari rwasenyutse, ndetse ifungurira za kaminuza zayo kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda bishyuraga amafaranga nk’ayishyurwa n’abanyagihugu.

Yagaragaje ko mu bagiye kwiga muri icyo gihugu harimo baje kuvamo abagabo n’abagore bahamye aho bamwe ari n’abayobozi kuri ubungubu. Mu Magana y’abanyeshuri Afurika y’Epfo yakiriye, harimo abari imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi abandi ari abana b’abakoze Jenoside.

  • Richard Salongo
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks