Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abagabo batatu mu gufungura Kigali Arena kumugaragaro

  • admin
  • 09/08/2019
  • Hashize 5 years

Mu gufungura Kigali Arena kumugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abagabo batatu, Masai Ujili, Amadou Fall na Adam silver.

Iyi ni inzu y’imikino y’amaboko, ishobora kwakira abantu 10,000 bicaye neza, niyo nini muri Afurika y’Iburasirazuba, ni iya karindwi muri Afurika.

Iyari nini kugeza ubu muri aka karere ni Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya yakira abantu 5,000.

Iyi nzu y’imikino yubatse iruhande rwa stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali yubatswe vuba, yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Yuzuye itwaye arenga miliyoni 100 z’amadorari.

Mu kuyifungura, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira abanyarwanda, ati “kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo w’igihugu cyacu”.

Yavuze ko hari abandi b’ingenzi ashaka gushimira.

Abo ni Masai Ujiri, perezida w’ikipe ya Toronto Raptors muri NBA, Amadou Fall perezida w’irushanwa rishya rya Basketball Africa League (BAL) na Adam Silver komiseri mukuru wa NBA yo muri Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko aba bafatanyije igitekerezo cyo guteza imbere basketball muri Africa. Ati: “aba bagabo uko ari batatu ndabashimira cyane… cyane”.

Mu myaka ya vuba Perezida Kagame yagaragaye mu bikorwa binyuranye bya Basketball no ku bibuga mu mikino ikomeye ya Bastball muri Amerika.

Mu mwaka ushize, Masai Ujiri, Amadou Fall na Adam Silver baje mu Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere basketball mu Rwanda biciye mu mushinga wabo wo kuyiteza imbere muri Afurika ’Giants of Africa’.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umushinga wo kubaka iyi nyubako i Kigali wahise utangira.



Mu gufungura iyi nzu y’imikino igezweho, Perezida Kagame yashimiye abubatse iyi nzu mu gihe gito – kompanyi Summa yo muri Turkiya – kuko bakoraga amanywa n’ijoro.

Yashimye kandi ko bahaye akazi abanyarwanda bangana na 70% by’abubatse iyi nzu.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko iyi nyubako batayubakiye kuyireba kuko ari nziza gusa.

Ati: “Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, byo muri uyu mukino wa basketball bishobore kuhitoreza, kuhakinira no kuhatsindira”.

Iyi nzu y’imikino biteganyijwe ko izakira imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) izaba ku nshuro ya mbere mu mwaka utaha.

Izakira kandi imikino ya nyuma y’irushanwa rya 30 ry’igikombe cya Afurika cya Basketball (AfroBasket 2021) mu bagabo izabera mu Rwanda.






img11136|center>

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 09/08/2019
  • Hashize 5 years