Perezida Kagame yashimiye Abasirikare bagiye mu kiruhuko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahuye n’Abajenerali hamwe n’abandi basirikare bakuru baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira serivisi batanze mu gihe bamaze mu mirimo yo kurinda Igihugu.

Ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 nibwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abasirikare b’u Rwanda barimo Abajenerali 12 hamwe n’abandi 1025, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abo barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba na Maj Gen Eric Murokore.

Hari na Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rubinyujije mu itangazo ryashyizwe ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) byatangaje ko Perezida Kagame yashimiye abo basirikare bakuru kubera serivisi batanze.

Abo basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’Ubuyobozi bwe, ndetse biyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, binyuze mu bunararibonye no gukurikirana abakiri bato.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 8 months