Perezida Kagame yashimangiye umubano afitanye na mugenziwe Yoweli K Museveni
- 23/02/2016
- Hashize 9 years
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yishimiye ko Yoweri Museveni yatsinze amatora yo kuyobora Uganda yo ku wa 18 Gashyantare 2016 amwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke ko kuyobora igihugu cya Uganda.
Abinyujije mu butumwa yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku Cyumweru, umukuru w’u Rwanda yabwiye Museveni ko gutorwa kwe bigaragaza icyizere abaturage bo muri icyo gihugu bamufitiye. Ati”Byerekana icyizere abaturage ba Uganda bafitiye ubushobozi bwawe bwo kubayobora ku burumbuke no ku mpinduka z’imibereho n’ubukungu.”
Umubano wa Perezida Museveni na Perezida Paul Kagame si uw’uyu munsi ahubwo urasanzwe
Abandi bayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi ya Yoweri Museveni, umaze imyaka 30 ayoboye Uganda, barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Vladimir Putin w’u Burusiya nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ivuga ko mu butumwa bwe, perezida Kagame yifurije amahirwe masa Museveni muri iyi manda, akanamwizeza ko yiteguye kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi usanzwe ukomeye.”
Museveni yatsinze amatora ku majwi 60.75 % mu bahanganye nawe, uwaje imbere ni Kizza besigye wagize amajwi 34.18%
Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw