Perezida kagame yasabye ko umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu bwihuse, ikeneye umurongo mugari wa internet, ubasha kugerwaho n’abatuye uyu mugabane kandi ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwa buri umwe.Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Mbere yayoboraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa internet hagamijwe Iterambere Rirambye, ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere guhera mu 2011.

Iyi nama yitabiriwe na Carlos Slim ufatanyije na Perezida Kagame kuyobora iyi komisiyo, na Houlin Zhao ubungirije, usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, abashimira imbaraga bashyira muri iyi gahunda.

Yagize ati “Kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.”

Yashimangiye ko uko ikoranabuhanga rikoreshwa ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet, bityo hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uboneke.

Yakomeje agira ati “Igihe tuganira kuri 5G n’ahazaza h’umurongo mugari, ibi tugomba guhora tubitekerezaho. Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.”

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe.

Perezida Kagame yagize ati “Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telefone zigendanwa kuri bose.”

Perezida Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikoreshwa muri Afurika ahantu hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa internet.

Asaba ko nk’abayobozi, bakwiye kuyobora impinduka ziganisha mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitewe n’ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma bigaragaza ko hagomba gukoreshwa uburyo bwose bushoboka mu kugeza umurongo mugari kuri bose, harimo kwifashisha ibyogajuru, insinga zo mu butaka na telefoni zigendanwa.

Yavuze ko ibyo nibikorwa, abantu bazabasha gufatanya n’abandi basangiye intego nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa.

Perezida Kagame yavuze ko abitabiriye iyi nama bemeye kongera iminsi bazamara mu Rwanda bakitabira Inama ya Transform Africa itangira kuri uyu wa Mbere.

Itegerejwemo abayobozi n’abikorera basaga 4000 baturuka mu bihugu 80, barakoranira muri Kigali Convention Centre mu minsi ine baganira ku “kwihutisha ikoranabuhanga mu ishyirwaho ry’isoko rusange”.

Chief Editor

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years