Perezida Kagame yasabye abo bireba kurwanya ikibazo cyo KWITUKUZA (gukoresha mukorogo)

  • admin
  • 25/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda bahagurukira ikibazo cyo kwihindura uruhu ‘KWITUKUZA’ kuko bifite ingaruka ku buzima.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangirije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 yunganira umwe mu bakoresha uru rubuga wavuga ko hacyenewe kugira icyakorwa ngo bicike.

Perezida Kagame yasabye polisi na Minisiteri y’ubuzima ko bakwiye gufata ingamba bakarwanya iki kibazo kuko gifite ingaruka mbi ku buzima.

Yagize ati “Bifite ingaruka mbi ku buzima n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe.Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya”



Perezida Kagame yabikomoje ku butumwa uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yashyize kuri Twitter agira “Ntekereza ko Ikigo cy’ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”



Si Perezida Kagame gusa wagize icyo avuga kuri iki gitekerezo cya Fiona Kamikazi kuko n’uwitwa Maurice Kayisire yavuze ko kwitukuza ari ikibazo cy’ umuryango mugari atari ikibazo cy’ abagore gusa.

Yagize ati “Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Bleaching is a societal problem, not a problem for women alone !!!”

Naho uwitwa Chaka yagize ati”Iki ni ikibazo nsanga cyaratewe n’ubukoloni! Abera batwangishije gakondo yacu aho iva ikagera kugera n’aho shitani bayisanisha natwe, bo bakisanisha n’Imana!! Niyo mpanvu ababyemeye batazanyurwa n’uko basa!!”



RSB(Ikigo cy’Ubuziranenge ) yo yashimiye abagize umuhate wo kubivugaho ibasaba gufatanya mukurwanya iki kibazo inavuga ko ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza busanzweho ndetse ko bukomeje uko byagenda kose.



Ubusanzwe kwitukuza bikunze gukorwa n’abantu batandukanye aho babikora bifashisha amavuta abigenewe ayo bakunze kwita mukorogo agira ingaruka mbi cyane ku ruhu.

Gusa inzobere mu bijyanye n’ubuzima cyane cyane ubuzima bw’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/11/2018
  • Hashize 5 years