Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya muri Guverinoma gukorana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya muri Guverinoma gukorana ndetse no gusuzuma imikorere nka kimwe mu bigena iterambere rishingiye ku miyoborere inoze. Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma kuri uyu wa Mbere.

Mu ndahiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye harimo iz’abaminisitiri 21 ndetse n’Abanyamabanga ba Leta 9 muri Minisiteri zitandukanye.

Dr. Doris Picard Uwicyeza nawe ni umwe mu barahiriye inshingano nshya yashinzwe zo kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoboyoborere (RGB).

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye aba bayobozi bashya muri Guverinoma, yabibukije ko manda nshya ari iyo kunoza ibyakozwe ndetse hagasuzumwa ku mikorere ijyanye no gukosora ibitaragenze neza.

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kandi kubyaza umusaruro ibyo bafite mu rwego rwo kuzuza inshingano barahiriye.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko nubwo hari aho u Rwanda rumaze kugera mu nzego z’imiyoborere ndetse n’iterambere rusange ry’Igihugu, ko ibyo bitakabaye uimpamvu yo kwirara.

Perezida Kagame kandi yongeye kwitsa ku ngingo yo guhuza imikoranire n’inzego zitandukanye, ndetse aha ashimangira ko nta terambere ry’Igihugu ryashingira ku muntu umwe ku giti cye.

Perezida Kagame kandi yahamagariye abayobozi gukora bashyira imbere inyungu z’umuturage ku isonga y’ibimukorerwa, no kurushaho gusobanukirwa neza inshingano zabo ndetse n’ibyo bagomba umuturage.

Mu barahiye kuri uyu wa Mbere, batatu muri bo nibo bashya muri Guverinoma aribo; Sebahizi Prudence, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse na Richard Kayishema, Minisitiri wa Siporo.

Reba ayandi mafoto hano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks