Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira kwigira

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame yasabye abaturage guharanira impinduka mu mibereho yabo nyuma y’uko bamaze kwibohora abayobozi babi n’ubuyobozi bubi mu myaka 23 ishize.

Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo Kwibohora, wabereye mu Karere ka Nyabihu. Ni umunsi hatashyweho ibitaro byo ku rwego rw’akarere bya Shyira n’umudugudu w’icyitegererezo uzacumbikira imiryango 108 ikennye, yo mu turere twa Nyabihu na Gakenke.

Perezida Kagame yavuze ko kwibohora biri mu nzego ebyiri: Kwibohora ubutegetsi n’abategetsi bubi kandi babi, hakabaho n’ibikorwa bigendana nabyo birimo ubukene, inzara, uburwayi no gusonza ntushobore kwigaburira ugategereza abaterankunga, baba batabonetse umuntu agapfa.

Yakomeje agira ati “Ibyo kwikiza ubuyobozi bubi rero n’abayobozi babi byarabaye, byarakozwe. Mu myaka yabanje mbere y’imyaka 23 tubara kugeza ubu, byarakozwe. Ibyasigaye ni ibyo muri iyi myaka 23 nabyo byagiye bikemuka, iby’abayobozi babi byari byasigaye, iby’ubuyobozi bubi byagiye bikomoka kuri ibyo bya mbere nabyo byagiye bikemuka.”

Yakomeje agira ati “Ariko rero ibigira ingaruka kuri twese, ku baturage, bya bindi navugaga by’inzara, ubukene n’ibindi bibi byose turacyarwana nabyo. Nabyo hari aho tubigejeje ariko hari urugendo rurerure rusigaye. Kwibohora rero ubu turi muri icyo gice cya kabiri, cyane cyane cyo kwivanaho biriya bibi byose byatewe n’ubuyobozi bubi, n’abayobozi babi.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku baturage batanze ubuhamya, avuga ko hari intambwe igaragara bamaze gutera. Gusa ngo hari n’ibibazo bigihari, ashingiye nko k’uwavuze ko mbere yo kubakirwa yari atararara mu nzu isakaje amabati naho abandi ntibamenye uko amatara y’amashanyarazi azimywa.

Yakomeje agira ati “Ariko kuba afite inzu imeze uko, uwa kabiri, iby’amashanyarazi we ntabwo yabyumvaga n’aho gukanda bazimya cyangwa batsa ntabwo babibonaga, bagerageje kuzimya bahuha nk’uzimya agatadowa. Ubwo urumva rero aho tuva.”

Yavuze ko urugendo rwo kwibohora rugenda rugaragaza umusaruro hirya no hino mu gihugu ku buryo abana biga, urwaye akabona aho yivuza, abaturage bagahinga bakorora, bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

Yakomeje agira ati “Ibyo biragenda byiyongera buri gihe. Ntabwo biragera aho dushaka ariko niho tugana. Niyonzira turimo, tuyirimo dufite icyizere ko tuzahagera. Kuhagera rero bikwiye kuba vuba, bikwiriye kwihuta.”

“Uw’imyaka 23 twavuze ntagombe gutegereza indi 23, bikaba mbere. Turabyifuza mu gihe gito guhera ubu kandi birashoboka kubera ko tumaze kubona ibishoboka n’ukuntu bishoboka. Kubera ko tumaze kubona ubuyobozi bwiza, politiki nziza, buri wese abishingiyeho yakubaka ubuzima bwiza, dufatanyije tukubaka igihugu cyiza, kitubereye nk’uko tubyifuza.”

Perezida Kagame yibukije abahawe inzu zo guturamo ko badahawe amazu atari ukugira ngo ejo bazabe bagikeneye ubufasha cyangwa ngo nazo zisenyuke babe basaba izindi.

Yabibukije ko bagomba kwiha umutekano kugira ngo hatazagira umuntu uza ngo abameneremo ‘ahitane ubuzima bw’umuturanyi we cyangwa undi bafitanye isano.

Dancille Mukeshimana w’imyaka 65, umwe mu batujwe mu mudugudu watashywe kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kera abantu baturaga mu mibande aho bumva bazabona urutoki ariko inkangu yaza igakukumba ibintu byose ntihagire igisigara.

Nyuma ngo baje kubakirwa imidugudu itagira uko isa ku buryo ari igikorwa bakorewe badateze kuzibagirwa.

Yagize ati “Umudugudu waruzuye tukumva ko hazajyamo abantu bakomeye. Bateranyije abaturage bati nimutoranye abantu bazajya muri aya mazu, twumva ni igitangaza […] ubwo nanjye numva bamvuzemo. Nabyiniye mu gituza niterera mu kirere.”

«Uretse igihe ndaye mu bitaro narwaye, ni ubwa mbere ndaye mu mabati. Ubu uratambuka wakanda ku gikuta ukabona umuriro uratse. Ubwo ejo bundi ku Cyumweru nabwo tubona imodoka ziraje, ngizo inka nziza ziraje.»

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko nk’uko Perezida Kagame yatanze amabwiriza ko umudugudu nk’uwubatswe i Rweru urimo amazi, imihanda, ikoranabuhanga, agakiriro n’ibindi bikorwa by’ingenzi byakwirakwizwa mu gihugu hose, akaba ariko byakozwe.

Yagize ati “Ibikorwa byose mwasuye hano byubatswe mu turere twose tw’u Rwanda nk’uko mwabitanzeho amabwiriza kandi byakozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ku bufatanye n’abatutage. Byatumye ibi bikorwa byose byuta, bitwara amafaranga make kandi bikozwe neza.”

Minisitiri Kabarebe yavuze ko nk’uko byari byaasabwe ko ahantu habera umunsi wo Kwibohora hajya haba ari ahantu hakeneye kwitabwaho byihariye, agace ka Shyira uyu munsi wizihirijwemo kari karibasiwe n’ibikorwa by’abacengezi ndetse bakaba bari barahashinze n’ishuri bitorezamo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 7 years