Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo y’igisirikare cy’umwuga guhora bari maso
- 16/11/2019
- Hashize 5 years
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye aba ofisiye barangije amasomo yabo y’umwuga w’igisirikare guhora bari maso kuko umwanya uwo ariwo wose bahamagarwa bakajya gukora icy’umwuga ubategeka.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2019, ubwo yari i Gako aho yambitse ipeti rya Sous-Lieutenant ba ofisiye 320 barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yagaragaje ko umwuga aba binjiyemo ari umwuga ushimishije ndetse unaha agaciro abawurimo kuko ugira uruhare runini mu gutuma igihugu kigira umutekano.
Ati”Ni umwuga ubamo gukorera igihugu,kwitangira igihugu,ni umwuga mbese wabashaka kubaka icyo gihugu kandi ni umwuga ushimishije uha agaciro abawurimo ndetse bikagera no ku gihugu muri rusange”.
Yavuze ko uyu umwuga w’igisirikare usaba ko umuntu uwurimo aho ari hose agomba kuba yiteguye ko yahamagarwa umwanya uwo ariwo wose agakora icyo umusaba.
Ati“Ni muva hano n’ubwo muri buhabwe iminsi y’ikiruhuko bisa nkaho nta kiruhuko gihari kandi niyo miterere y’uyu mwuga.Aho muzaba muri hose mu babyeyi,mu bavandimwe no munshuti,muricara mugasabana mukishima igice cy’umutima wawe,igice cy’ibitekerezo byawe bihora biri ku nshingano z’umwuga wahamagarirwa igihe icyo aricyo cyose”.
Kubera ubwiza bw’umwuga w’igisirikare,Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe ku bahisemo uwo mwuga ndetse anavuga ko nawe ariwe yawuhitamo.
Ati”Ariko navuga ko bidateye ubwoba ahubwo mwe mugira amahirwe.Kuba mu buzima wateguwe nk’uko mutegurwa, nk’ibibazo bihungabanya abandi mwebwe mugira akarusho k’ukuntu myubyifatamo.Nanjye rero nahitamo uwo mwuga”.
Perezida Kagame avuga ko n’abandi bashaka guhitamo umwuga bahawe ikaze kugira ngo batunganye igihugu bafatanyije n’abandi banyarwanda bagiteze imbere
Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako rishinzwe gutoza no kwigisha abifuza kuba aba ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda.Ryatangiye kwigisha aba ofisiye bato mu mu ngabo z’u Rwanda, guhera mu 1999 imyitozo imara umwaka umwe gusa.
Kuva mu 2015 ku bufatanye na kaminuza y’u Rwanda iri shuri ryatangiye gutanga izindi mpamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye nk’ubuganga,Mechanical Engineering ndetse n’ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare.
Yanditswe na Habarurema Djamali