Perezida Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko kuba umusemburo w’impinduka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishinga amategeko mu bihugu bya Afurika kuba umusemburo w’impinduka, zigamije gutuma uyu mugabane wigira ndetse ukubaka ubudatsimburwa mu guhangana n’ibyorezo n’ingaruka zabyo.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo y’inama y’bayobozi b’inteko zishinga amategeko zihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ku mugabane wa Afurika CSPOC, ibera muri Kigali Convention Center.

Iyi nama ihuza ba Perezida b’Inteko zishinga amategeko mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CommonWealth, ikaba ibaye ku nshuro ya 17 ku ruhande rw’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame wayitangije kumugaragaro, ashima uruhare rw’intumwa za rubanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Yagize ati “Kuva icyorezo cya Covid-19 cya kwaduka, ibihugu byinshi bya Afurika byafashe iya mbere mu guhangana nacyo bifashijwe n’inteko zishinga amategeko. Hirya no hino ku mugabane intumwa za rubanda zashakishije amikoro ndetse zikora n’ubukangurambaga kandi batanga umusanzu wo kurwanya icyorezo cya covid-19.”

Ndagira ngo nkoreshe uyu mwanya mbashimire umusanzu wanyu. Mu gihe dukomeje urugendo rwo kuzahura ubukungu, birasaba ko inteko zikomeza kuba ku ruhembe rw’imbere mu kubaka ubudatsimburwa bwa Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’izindi mbogamizi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko COVID19 yasubije inyuma intambwe Afurika yari imaze gutera, asaba ko habaho ubufatanye kugira ngo uyu mugabane usubire ku muvuduko wari ugezeho ugana ku cyerekezo wihaye.

Aha umukuru w’igihugu akaba yatanze ibintu 4 asanga byatuma intumwa za rubanda ziba umusemburo muri urwo rugendo.

“Icya mbere ndagira inama inteko z’ibihugu kwemeza amasezerano ashyiraho ikigo nyafurika cy’imiti. Iki ni ikintu cy’ingenzi kizatuma inkingo n’imiti byujuje ubuziranenge biboneka muri Afurika kandi ariho bikorewe. Icya kabiri abashinga amategeko bakwiye kuba imbaraga zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange muri Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ikirere. Byose bisaba amategeko atuma birushaho gukorwa neza.”

“Icya gatatu gushyiraho amategeko yo kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga bigashyirwa mu byihutirwa. Icya nyuma, gusaranganya ingengo y’imari bigakorwa hashingiwe ku biteganyijwe mu ntego z’iterambere rirambye zemejwe n’umuryango w’abibumbye, SDGS ndetse n’icyerekezo 2063  cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima ahagaragara cyane gucungira ku nkunga zituruka hanze

Abagize CSPOC muri Afurika nabo bashimiye Perezida Kagame kubera imiyoborere myiza yatumye u Rwanda ruba igihugu cyemye mu ruhando rw’ibindi.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Kenya, Justin Muturi yagize ati “Dutewe ishema nawe kubera imiyoborere yawe izana impinduka yazanye iterambere muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza ku batuye u Rwanda ndetse no mu karere muri rusange. Twifatanyije nawe mu bushake ufite bwo guteza imbere abagore mu nteko ishinga amategeko n’ahandi byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihagaze neza ku mugabane wacu.”

Perezida w’umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa ari nawe muri iki gihe uyoboye CSPOC muri Afurika, yagaragaje iyi nama nk’urubuga rw’ingirakamaro ku ntumwa za rubanda.

Iyi nama izamara iminsi ine ifite insanganyamatsiko iti:”Inteko zishinga amategeko za Afrika mu kinyejana cya 21”. Yitabiriwe n’abasaga 120 baturutse mu bihugu 18 binyamuryango bya CSPOC ku mugabane wa Afurika.

wa Afurika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/11/2021
  • Hashize 2 years