Perezida Kagame yanenze abagoreka Ikinyarwanda ku bushake

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame Paul yanenze abagoreka Ikinyarwanda ku bushake, asaba urubyiruko kugira ubushake ndetse n’umuhate wo kukiga bakakimenya neza, kugira ngo hato kitazacika cyangwa se kigatakaza umwimerere.

Avuga ku myigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda, yasabye ko kitakwigishwa gusa mu ishuri, ahubwo amasomo yacyo akajya ananyuzwa ku ma Radiyo no ku ma Televiziyo mu biganiro bitandukanye, kugira ngo abana barusheho kukiga neza.

Yagize ati” Hari ubundi buryo bufasha kwigisha butari ukumva ko umuntu ari ku gahato ko kwiga kubera ko agomba kuzakora ikizami akabona amanota. Kwiga umuco ukorera amanota y’ikizami biragoranye. ”.

Perezida Kagame yanasabye abanyamadini ko babicishije mu biganiro bitandukanye ndetse no mu nsengero, bajya bafasha ababagana kwiga no kunononsora Ikinyarwanda kugira ngo kirusheho gukoreshwa neza.

Perezida Kagame yavuze ko imyigishirize y’ikinyarwanda ikwiye kunononsora igashyirwamo ingufu, ndetse n’abana bagashyiramo umuhate mu kukiga kuko bitabaye ibyo, mu minsi iri mbere abantu bazajya bavuga Ikinyarwanda abantu bakibaza ururimi ruri kuvugwa urwo ari rwo.

Atanga urugero yagize ati” Mu nama tumazemo iminsi, Ijambo “umushyitsi” abana bato bararihinduye riba “Umushitsi”. Ijambo “Ntabwo” barihinduye “Nabwo”.

Yakomeje agira ati “Abantu nibashyiremo imbaraga kuko kutamenya ururimi rwawe nta cyaha kirimo, ahubwo icyaha kiza iyo ukosorwa ntushake kumva ibyo bagukosora”.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’icyifuzo cya Musenyeri Nzakamwita Servilien, wasabaga ko amasomo amwe n’amwe by’umwihariko ururimi rw’Ikinyarwanda yashyirwamo imbaraga mu burezi.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 18/12/2017
  • Hashize 6 years