Perezida Kagame yamaganye ibitero byibasiye abayobozi ba Zimbabwe na Ethiopia

  • admin
  • 01/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijambo rifungura inama ya 31 y’abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’uyu muryango, yamaganye ibitero by’iterabwoba biherutse kwibasira abayobozi ba Ethiopie na Zimbabwe.

Iyi nama ya Afurika yunze ubumwe iri kubera mu gihugu cya Mauritania, yatangijwe na Perezida Kagame kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018. Ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ruswa, nk’inzira igamije kuzana impinduka zifatika muri Afurika.

Yamagana ibikorwa by’iterabwoba byakorewe aba bayobozi yagize ati” Nk’Umuryango w’Ubumwe, twifatanyije n’abaturage ba Etiyopiya na Zimbabwe mu rugendo bakomeje rwo gushaka amahoro n’impinduka muri politiki. Twamaganye ibitero by’iterabwoba kandi twihanganishije ababuze ababo.”

Atangiza iyi nama kandi Perezida Kagame yashimye intambwe imaze gutorwa mu kugarura umubano hagati y’igihugu cya Eritrea na Ethiopia, anizaza umusanzu w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibi bihugu kugira ngo uwo mubano urusheho gushing imizi.

Yanashimye kandi intambwe imaze gutorwa mu kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo anashimira buri wese uri kubigiramo uruhare kugira ngo bigerweho.

Ati” Ndashaka kandi gutera ingabo mu bitugu intambwe zimaze guterwa mu kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo cyane cyane biturutse ku mishyikirano iyobowe n’abakuru b’ibihugu babihawemo inshingano na ’IGAD’. Twizeyeko impande zombi zizubahiriza amasezerano.”

Perezida Kagame kandi yongeye gukangurira ibihugu bitarashyira umukono ku masezerano yo gushyiraho isoko rimwe kubikora bihuse, agatangira gushyirwa mu bikorwa, kuko bizatuma Afrika irushho kubahwa kandi ikazajya ivuga rikumvikana.

Ati” Aya masezerano ari mu nzira nziza iganisha ku ishyirwa mu bikorwa. Ubu, Afurika izajya ishyikirana n’abafatanyabikorwa bayo nk’umugabane umwe kandi n’imbaraga zishyirwa mu mubano wacu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nazo ziri muri iyo nzira.’’

Yakomeje agira ati” Abafatanyabikorwa bacu bumva umurongo dufite, ariko ni ngombwa ko twese tuvugira hamwe n’ijwi rimwe.Kubahwa k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bituma dukora neza kandi bikarinda ibihugu kuba byashyirwaho igitutu.”

Perezida Kagame yasoje asaba abayobozi bitabiriye iyi nama kurushaho kuvugurura imikorere aho gukomeza gukora ibintu uko byakorwaga kera, kuko ari cyo kizabageza ku iterambere no kuri Afurika Abanyafurika bifuza kuzabamo bakaraga abana babo.

Chief editor

  • admin
  • 01/07/2018
  • Hashize 6 years