Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima Abanyamerika basabye ko caguwa ikomeza gucuruzwa mu Rwanda
- 23/06/2017
- Hashize 8 years
Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gusuzuma niba u Rwanda rukwiye gukomeza koroherezwa mu bucuruzi nyuma y’umwanzuro wo guca caguwa, idashobora guhindura icyo Abanyarwanda bifuza gukora nubwo hari ingaruka zishobora kubikurikira.
Ku wa Kabiri nibwo Ibiro by’Intumwa ya Amerika ishinzwe Ubucuruzi, Robert Lighthizer, byatangaje ko bigiye gusuzuma niba u Rwanda, Tanzania na Uganda byakomeza kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe ku isoko rya Amerika bidaciwe umusoro, muri Gahunda izwi nka AGOA (African Growth and Opportunity Act).
Ibyo bihugu bishobora gufatirwa ibihano nko kuvanwa muri ubwo bufatanye, nyuma y’isuzumwa ry’ubusabe bwatanzwe n’ishyirahamwe ry’inganda za caguwa muri Amerika (Secondary Materials and Recycled Textiles Association, SMART), rivuga ko guhagarika itumizwa ry’imyenda n’inkweto byambawe biri guteza ikibazo gikomeye cy’ubukungu mu bucuruzi bw’imyenda yambawe.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo agomba guhabwa agaciro muri uru rwego.
Yavuze ko AGOA ifite icyo isobanuye ku banyafurika yashyiriweho ndetse no kuri Amerika yayitangije, ikaba yari gahunda nziza nubwo ngo bishoboka ko abayungukiyemo ari bake cyane kuri uyu mugabane.
Yagize ati “Ku bwanjye, aho u Rwanda ruhagaze, sinavuga ko hari inyungu ikomeye twavanyemo kurusha bariya bacukura peteroli cyangwa abafite ibindi bintu abashyizeho AGOA bakeneye kurusha ibyo twe dutanga.”
Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje mu Rwanda, Tanzania na Uganda byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.
Perezida Kagame yavuze ko hari ukureba ingano y’ibyo wungukiye muri iyi gahunda ariko hagahabwa agaciro no kuba ibihugu byo muri aka karere bifite gahunda yabyo byumva ko ariyo izabiteza imbere kurushaho.
Yakomeje agira ati “Niba rero ngiye gushyiraho uburyo inganda zacu zabasha gutera imbere zirimo n’izikora imyenda, umuntu akavuga ati ‘Oya’ nubikora ndaguhana kubera ko ibyumvikanweho muri AGOA [nubwo bidafitanye isano na gato] ugomba kuba ingarani ya caguwa, kugira ngo ujye ku rutonde rw’ibihugu dukorana muri AGOA, twe aho hari ukundi tubyumva.”
“Tuzabivuga twitonze tuti ‘twishimiraga AGOA ariko hari ikintu kirutaho kuri njye, ku Rwanda, cyo guteza imbere inganda zikora imyenda.’ Turi kugera aho tugomba guhitamo. Urahitamo kuba ikusanyirizo rya gacuwa biherekejwe n’iterabwoba ko nutabikora utazabasha kujya muri AGOA? Cyangwa urahitamo kuvuga uti ‘oya mpisemo guteza imbere inganda zanjye zikora imyenda? Abanyarwanda ni ibyo bakeneye kurusha kuba muri AGOA. Aya niyo mahitamo dusanga dukwiye gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko guhitamo muri urwo rwego ari ibintu byoroshye ku ruhande rumwe ariko bigoye no ku rundi, kubera ko adashaka “gutesha agaciro ingaruka byazagira.”
Yakomeje agira ati “Ariko icyo mvuga ni uko nubwo twahura n’amahitamo akomeye, buri gihe haba hari uburyo bwo kubirenga tukavuga ngo ‘oya, aha niho dukwiye kuba turi’, ingaruka zaba zihari uko zingana kose.”
Yabihuje n’igihe u Rwanda rwari mu bihe rukeneye inkunga y’ibiribwa, ugasanga igihugu kimwe cyemeye gutanga miliyoni 50 z’amadolari, rimwe abantu bakibwira ko ari amafaranga kizatanga, ariko bwacya kigatangaza ko ari kontineri z’ibiribwa gishaka kuzana.
Yakomeje agira ati “Twaravuze tuti ariko turi kugerageza guteza imbere ubuhinzi bwacu, turagerageza kwihaza mu biribwa nk’igihugu, niba turi guhinga umuceli, ibitoki, none murazana ibiribwa byanyu mubivanye ahandi mukabishyira ku isoko ryacu. Muri kwica isoko ry’ibiribwa ryacu, ikindi muri kwangiza ubuhinzi bwacu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko umuntu aba agomba guhangana n’ingaruka zaturuka ku mahitamo ye ngo abashe gutera imbere.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw