Perezida Kagame yakurikiye isiganwa rya Formula 1 Qatar Airways Grand Prix 2024

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 2 days
Image

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kainamura.

Kuri iki Cyumweru kandi, Umukuru w’Igihugu ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani n’abandi banyacyubahiro, bitabiriye isozwa ry’isiganwa rya Formula 1 Qatar Airways Grand Prix ry’uyu mwaka wa 2024, ryaberaga i Doha muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko muri iri siganwa u Rwanda rumurikira abarikurikira gahunda yarwo ya Visit Rwanda n’aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, ibera i Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 2 days