Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma aho Dr Uwamariya Valentine wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na ho Gaspard Twagirayezu agirwa Minisitiri w’Uburezi.
Maj Gen Albert Murasira yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, mu gihe Kayisire Marie Solange asimbuye yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.