Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi b’ingabo

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Lt.Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Lt.Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, umwanya yashyizweho avuye ku buyobozi bw’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu 2016.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga kandi ko “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj.Gen. Jean Jacques Mupenzi, akamuha ipeti rya Lieutenant Général, anamugira Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Général Major Aloys Muganga wari Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara.

Gen. Maj. Muganga ni umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama umwaka ushize, ava ku ipeti rya Brigadier Général.

Mbere y’uko agirwa Umugaba Mukuru w’Agateganyo w’Inkeragutabara, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Burasirazuba.

Yakoze mu zindi nzego zitandukanye z’igisirikare zirimo nko kuba umukozi w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’igisikare muri EAC.

Gen. Maj Aloys G. Muganga yahawe imidali itandukanye mu nshingano yagiye akora neza mu gisirikare. Irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu n’indi.

Afite impamyabushobozi zijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye mu mashuri atandukanye nk’iryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha intambara, United States of America War College (USAWC), mu 2007.

Afite kandi indi yahawe n’ishuri rya Gisirikare muri Kenya kimwe n’izindi zijyanye n’amasomo yakoze.

Yize muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyicaro cya gatatu cya Kaminuza mu gutegura imishinga.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years