Perezida Kagame yakoze ibikorwa bitanu mu bihugu bibiri mu masaha 28 gusa [AMAFOTO]
- 10/12/2019
- Hashize 5 years
Perezida Kagame nk’uko akunze kubivuga ndetse no gushishikariza abantu batandukanye gukora badategereje uwuzakora ibibategereje, imvugo ye yasobanuwe neza n’ibikorwa bitanu by’ingenzi yakoze mu masaha arengaho gato 28 mu bihugu bibiri bitandukanye mu mpera z’iki Cyumweru dusoje n’intangiriro z’icyo dutangiye.
Ni ibikorwa yakoze hagati ya tariki ya 7 na tariki 9 Ukuboza 2019 aho yabikoreye mu bihugu bibiri bitandukanye aribyo u Rwanda ndetse na Kenya.
Ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019, yitabiriye Youth Entrepreneurship Town Hall Aho yahaye ikiganiro urubyiruko rusaga 600 haganirwa ku kwihangira imirimo.
Ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2019,Umukuru w’igihugu yari yitabiriye Isabukuru yiswe ‘Kusi Ideas Festival’ y’ikigo cy’Itangazamakuru n’Itumanaho, ‘Nation Media Group(NMG)’ cy’Umunyakenya Aga Khan, yahuje impuguke zirimo n’abakuru b’ibihugu, aho baganiraga kuri ejo hazaza ha Afurika mu myaka 60 iri imbere.
Kuri iyo tariki na none Perezida Kagame yari yabanje guhura n’itsinda ry’abahanga bamufashije kunoza raporo ku mavugurura akenewe mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ku bukeye bwaho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza, Perezida Kagame yitabiriye inama ya cyenda y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango wa Afurika, Caraïbes na Pacifique (ACP).
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye i Nairobi muri Kenya iri kurebera hamwe uko uyu muryango warushaho gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yakiriye Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, waje mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo ku ibihembo ku ndashyikirwa mu kurwanya ruswa ku isi cyabereye i Kigali.Yavuye kwakira Emir wa Qatar ahita yitabira icyo gikorwa.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iki gikorwa kubera urugendo rwarwo mu kurwanya ruswa.
Ntabwo ari byiza gutegereza ko hari uwakora ibyo ugomba gukora
Ibi bikorwa bisaba ubwitange n’umuhate umukuru w’ibihugu yakoze,bihuye neza n’impanuro yahaye urubyiruko ubwo yahuraga nabo ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza aho yababwiye ko umuntu agomba gukora adategereje ko hari undi wamukorera ibyo yakagombye gukora.
Ati “Ntugomba guhora uvuga ngo reka nduhuke aka kanya hari undi uzaza akabikora, Witekereza ko uwo uvuga ari we uzabishobora, ugomba kuba ari wowe ubikora.”
Perezida Kagame yavuze ko agerageza kwikoresha ubwe, kandi “inshingano ufite n’umutima nama biba bigomba kuguha uko unoza inshingano zawe”, cyane ko we nta handi yabivomye.
Yakomeje ati “Abo mbana na bo mu rugo babizi neza, hari ubwo njya kuryama nkibuka ikintu ntakoze cyangwa kikaba igitekerezo kije, nkabyuka ngatangira gukora. Hari ubwo mwabonye nandika kuri twitter mu ijoro hafi saa munani, niba nabonye ko hari ikibazo mu mutwe hakaza igitekerezo, mpita ntekereza ko nindara ntabikozeho, nshobora kubyibagirwa cyangwa ibindi bishobora kuza mu mwanya nabikoramo, nkasubira inyuma nkagerageza kubikora.”
Yanditswe na Habarurema Djamali