Perezida Kagame yakomoje ku busobanuro bw’Itorero

  • admin
  • 20/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame Paul yasobanuriye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda no hanze bitabiriye Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 9 Icyo itorero ariryo aho yahamije ko ishuri rishingiye ku mateka agamije gutoza urubyiruko rw’abanyarwanda indangagaciro z’igihugu cyabo.

Perezida Kagame Yavuze ko itorero rifasha kugorora abagiye gutana, baba bagiye kwangirika, dore ko umwana apfa mu iterura, aboneraho gusaba Itorero ry’Indangamirwa kwiyubakamo ubushobozi buzamura igihugu no kugiteza imbere. Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 9 cy’Itorero ry’Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda bangana na 345 bagizwe abahungu 170, n’abakobwa 175, barimo abasoje ibizamini mu mwaka w’amashuri 2015. Perezida Kagame yagize ati “Hano ni ukubasogongeza inzira y’uburere ibafasha uko mugenda mukura, abafite imico cyangwa imyitwarire idakwiye, bayisige hano tugende turi intore zibereye u Rwanda, mwiteguye kugira uruhare mu kubaka igihugu.” Asanga kandi urubyiruko rukwiriye uburere bushingiye ku ndangagaciro nziza, no kwiyubakamo ubushobozi buzamura, bukanateza imbere igihugu. Ati “ N’iyo waba ufite ubumenyi, uburere buke, butuma bwa bumenyi ntacyo bukumarira, icyo musabwa ni ukuba abantu bazima, mugasobanukirwa ko kubana ari ngombwa kuko ntawe ushobora kuba wenyine [..] Umugani Nyarwanda uravuga ngo “umwana apfa mu iterura,” Itorero ridufasha kwirinda ko ibyo byatubaho.’’. Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu yavuze ko iri torero ryafashije urubyiruko rw’u Rwanda kumva neza akamaro k’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda mu kubaka igihugu, amateka yacyo, kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda n’inshingano bafite mu kurushakira imbuto n’amaboko kimwe no gusigasigara indangagaciro zifasha kubaka igihugu.

Mubyo bigishijwe harimo amateka y’u Rwanda, aho rwavuye, aho rugeze n’aho rwerekeza, n’imyitozo yo mu rwego rwa gisirikare. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru mu bagize Itorero ry’Indangamirwa zavuze ko ziteguye kugaragaza u Rwanda mu mahanga.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/07/2016
  • Hashize 8 years