Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, umurage n’umuco, UNESCO, Audrey Azoulay, bagirana ibiganiro.Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro bwerekana ko Perezida Kagame yakiriye Audrey Azoulay mu biro bye kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa UNESCO ari mu Rwanda muri gahunda yo gushyikiriza Leta icyemezo cy’uko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zamaze kwemerwa mu murage w’Isi.

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zemejwe mu murage w’Isi zirimo urwa Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero.

Ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Audrey yagaragaje ko kwemera izo nzibutso mu murage w’Isi bishingira ku kuba amahanga yose yemera ibyabaye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku wa 6 Mata 1994 azerekeza ku rwibutso rwa Murambi kuhashyira icyo kimenyetso.

Uretse kuba Audrey Azoulay yashyikirije Leta y’u Rwanda icyemezo cy’uko UNESCO yamaze kwemeza izi nzibutso mu murage w’Isi, biteganyijwe ko azifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwemeza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’Isi bishimangira ko amateka yayo akwiye gusigasirwa ndetse u Rwanda na UNESCO byemeza ko ayo mateka akwiye kuba yigishwa mu kwirinda ko ibyabaye byazongera kuba ukundi.

Umuyobozi wa UNESCO, Audrey Azoulay, ashyikiriza Perezida Paul Kagame icyemezo cy’uko bimwe mu bice by’u Rwanda byashyizwe mu murage w’Isi

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa UNESCO aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta na Minisitiri Bizimana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 9 months