Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame, yakiriye mu genzi we wa Congo Brazaville Sassou Nguesso, mu ruzinduko rw’akazi.

Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bakiriye Perezida Sassou Nguesso na we wari kumwe na madamu we, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu bibigaragaza binyuze ku rubuga rwa Twitter. Umubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville ushingiye kuri byinshi birimo n’ubuhahirane, kuko kompanyi nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair buri cyumweru ikora kabiri ingendo zihuza Kigali na Brazzaville.

Tariki ya 16 Gashyantare 2013, Perezida Paul Kagame na we yakiriwe na Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo Brazzaville mu mujyi wa Oyo, uherereye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru wa Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Iki gihugu gituwe gusa n’abaturage barengaho gato miliyoni 4, gitunzwe ahanini n’ibikomoka kuri peterori, kuko kuva mu mwaka wa 2008, umusaruro iki gihugu kivana kuri peterori wanganaga na 65%.

Perezida Denis Sassou N’guesso ayobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1997, gusa amaze imyaka irenga 30 kuri uyu mwanya kuko hari indi myaka yagiye ayobora.

Kugeza ubu ikirimo kurangwa muri Congo Brazaville, ni uko abaturage barenga 92% batoye bemeza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, maze Perezida Nguesso akongera akiyamamariza kuyobora iki gihugu mu yindi manda ya gatatu.

Ubusanzwe Perezida Sassou Nguesso ntiyari yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, kuko manda ebyiri agenerwa n’Itegeko Nshinga zari zirangiye, ndetse kandi indi nzitizi yari afite ni iy’uko iri tegeko Nshinga ry’iki gihugu, ritemereraga umuntu wese urengeje imyaka 70 y’amavuko kuba yakwiyamamaza.

Yanditswe na Ubwanditsi Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years