Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, watangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

  • admin
  • 29/08/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame yakiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ni ubwa mbere Talon umaze iminsi 145 atorewe kuyobora Benin ageze mu Rwanda. Yageze i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya aho yari yaritabiriye inama ya gatandatu yahuzaga u Buyapani na Afurika, yanitabiriwe na Perezida Kagame.

Perezida Patrice Talon, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 kugera kuwa Gatatu kuya 31, araba ari mu Rwanda aho asura ibikorwa bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’Agace kahariwe Inganda, Special Economic Zone.

Ni uruzinduko rugamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi kandi butanga umusaruro kuri buri gihugu. Ni n’umwanya wo kongerera imbaraga umubano n’ubuhahirane bisanzwe hagati y’u Rwanda na Benin, no kwemeranya ku buryo bushobora gutuma ukoreshwa mu nzego zinyuranye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Benin, Ambasaderi Marc Hermanne Arabas, yatangaje ko ‘Uruzinduko rwa Perezida Patrice Talon ruzaba amahirwe yo kurebera hamwe ibintu bitanga inyungu ku bihugu byombi n’ibijyanye n’amategeko n’uburyo bw’imikorere mu guha isura nshya umubano hagati y’u Rwanda na Benin, harimo n’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.’’

Perezida Patrice Talon yatangiye kuyobora Benin kuva kuya 6 Mata 2016. Yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye mbere yo kwinjira muri politiki, ndetse mu gihugu afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziritunganya mu gihugu.


Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Benin, Patrice Talon, watangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/08/2016
  • Hashize 8 years