Perezida Kagame yakiriye mu biro bye uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA na Perezida wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu by’Ibiribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2–6 Nzeri 2024.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Perezida wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata yavuze ko ikiganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu cyibanze ku nama mpuzamahanga itegurwa na AGRA ibera mu Rwanda buri myaka ibiri, igahuza ibihugu bitandukanye yiga ku iterambere ry’ubuhinzi.

Dr. Karibata avuga ko inama y’uyu mwaka izaba ari umwihariko kuko bitegura kwakira abasaga ibihumbi 5000 bazayitabira.

Izaganirwaho iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ikibazo kibibangamiye ari cyo imihindagurikire y’ibihe.

Dr. Karibata kandi avuga ko ubuhinzi bukwiriye gushyirwamo imbaraga kuko arirwo rwego rw’ubuzima rubarizwamo abantu benshi muri Afurika ndetse no ku isi.

Avuga ko iyi nama ari kimwe mu biha isura nziza igihugu bitewe nuko kiba cyashyize imbaraga mu kuyitegura neza, ndetse anakangurira abanyarwanda kuzakirana urugwiro abazayitabira nk’uko babisanganywe.

Inama iheruka yabaye mu Rwanda, yabaye mu kwezi kwa Werurwe 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month