Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Umuryango Generation Next wo muri Amerika

  • admin
  • 01/03/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’itsinda ry’Umuryango Generation Next (Gen Next) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugizwe n’abantu bafite ibyo bagezeho, baharanira guteza imbere Isi binyuze mu kuzamura ubumenyi no kwimakaza amahoro n’Umutekano.

Nyuma y’ikiganiro na Perezida Kagame, Michael Davidson uyobora Gen Next, yavuze ko izi ntumwa zikeneye kumenya amakuru ku Rwanda, akubiyemo aho bashobora kuzashora imari mu gihe kiri imbere. Pierre Richard Prosper wabaye Umujyanama mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, ku mutekano , demokarasi n’uburenganzira bwa muntu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(Ambassador-at-Large for War Crimes Issues), yavuze ko ikigaragara ku Rwanda muri iyi myaka ari impinduka zikomeye. Yagize ati “Iri tsinda riri kwitegereza amahirwe ari mu iterambere ry’u Rwanda no kureba uburyo ryazabigiramo uruhare mu gihe kiri imbere.’’

Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango 275 ufite intego yo guteza imbere urubyiruko mu gutegura ikinyejana cy’ejo hazaza, bibanda ku ngingo eshatu zirimo guteza imbere uburezi, gushyigikira gahunda zigamije ubukungu no kubaka Isi irimo amahoro n’umutekano, izatuma abayituye babasha kugera ku nzozi zabo. Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias yavuze ko izi ntumwa zabonanye n’abayobozi batandukanye mu Rwanda. Yakomeje agira ati ‘‘Tubereka aho igihugu kivuye, aho kigana n’ibyo twimirije imbere mu iterambere, bagahitamo bimwe by’ingenzi cyane cyane bishingiye kuri za nkingi zabo eshatu, tukazareba imishinga bazatera inkunga.’’ Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, Minisitiri Malimba yavuze ko baberetse intambwe uburezi bumaze gutera n’uburyo bwunganira iterambere ry’igihugu, banagaragaza imbogamizi zishingiye ku buke bw’uruhare rw’abikorera mu burezi, kuko leta ishoramo hafi 90%.

Minisitiri Musafiri yavuze ko ibikorwa bya Gen Next ibikora mu guhura n’abayobozi batandukanye b’inararibonye mu bukungu, politiki n’ubucuruzi, ari na rwo rwego baje kubonanamo na perezida Kagame.Mu Rwanda kandi babonanye n’abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi, iy’umutekano n’Inteko Ishinga Amategeko, bakazanabonana n’abahagarariye Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/03/2016
  • Hashize 9 years