Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya umunani [ AMAFOTO ]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.Barimo Alexander Polyakov w’u Burusiya, Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.

Abandi ba ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Genţiana Şerbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan.

Bose bahuriza ku kuba bazibanda ku kwagura umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo.

Ambasaderi Alexander Polyakov uhagarariye u Burusiya mu Rwanda yagize ati “U Burusiya bushima u Rwanda ku ruhare rwarwo mu gukemura ibibazo bya Afurika ndetse no gushyigikira gahunda zijyanye no gutsura ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika muri rusange.”

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan, yagize ati “U Buhinde n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye cyane ko nka Minisitiri w’Intebe wacu yigeze gusura u Rwanda kandi na Perezida Kagame yigeze kuza mu Buhinde, rero nzagerageza guteza imbere uyu mubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/08/2024
  • Hashize 3 weeks